RDC: Abayobozi 3 b’inyeshyamba zari zikomeye mu ntara ya Kasai bamanitse amaboko
Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019
Abayobozi batatu b’inyeshyamba zizwi cyane mu ntara ya Kasai,muri RDC,bemeye kumanika amaboko bishyikiriza ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Leta ya Tshisekedi yatangaje ko Mubiayi Dewayi wari icyamamare muri Kongo kubera intambara ze muri iyi ntara,nawe ari mu bamanitse amaboko.
Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, aba bakuru batatu b’umutwe w’inyeshyamba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bishyikirije ubutegetsi bw’iki gihugu bavuga ko babushyigikiye.
Umuyobozi w’agace ka Luebo, Joseph Mutshipayi,yabwiye BBC ko Bwana Dewayi "yavuye mu ishyamba ari kumwe n’inyeshyamba 60".
Yagize ati “Yaduhaye imbunda enye za AK 47 n’amasasu". Yavuze ko aba bishyikirije ubutegetsi bavuze ko bifuza kuba bashyirwa mu gisirikare cya Kongo.”
M u cyumweru gishize nibwo inzindi yeshyamba 600 zo mu ntara ya Kasai zavuze ko zishimiye ko ubutegetsi bwashyikirijwe umusivili Tshisekedi,zishyira hasi intwaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *