skol
fortebet

RDC yamaze kohereza umuvugizi wa FDLR Bazeye na mugenzi we mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 28 Mutarama 2019, leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya kongo yohereje mu Rwanda abuyobozi 2 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yabwiye AFP ko bohereje aba bagabo babiri mu Rwanda kubera ko rwari rwaramaze gushyira hanze inyandiko zibata muri yombi.

Mu Ukuboza 2018 nibwo inkuru yabaye kimomo ko aba bagabo 2 bafashwe n’umutwe wa FARDC ndetse ubuyobozi bw’u Rwanda busaba RDC ko yaboherezabakaryozwa amahano bakoze mu Rwanda none yabikoze.

Umutwe wa FDLR washinzwe mu mwaka wa 2000 ndetse ukunda guteza umutekano muke ku butaka bw’u Rwanda uturutse muri RDC.

Icyemezo cyo kohereza Bazeye na mugenzi we,kiri mu bya nyuma Joseph Kabila Kabange yafashe mbere yo guhererekanya ubutegetsi na Felix Tshisekedi wamusimbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa