skol
fortebet

RDC yataye muri yombi Col. Tawimbi wavuzweho gukorana na Kayumba Nyamwasa

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Col Tawimbi Richard wari umuyobozi w’inyeshyamba za Gumino, ucyekwaho gukorana n’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa n’abarundi, yafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Biravugwa ko uyu mukoroneli yafatiwe i Kinshasa ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 16 Mutarama 2019, nyuma yo kuvugwaho ko yakoranaga n’inyeshyamba z’Abarundi ndetse na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kezi gushize, nibwo akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kasohoye raporo igaragaza ko inyeshyamba za Gumino ziterwa inkunga na Leta y’u Burundi, by’umwihariko zikaba zikorana bya hafi na Kayumba wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba atavuga rumwe na Leta.

Andi makuru avuga ko uyu mukoloneri yari afitanye amasezerano na Leta y’u Burundi yo kuyifasha guhashya imitwe y’inyeshyamba iyirwanya iri muri Kivu y’Amajyepfo.

Benshi bavuze ko itabwa muri yombi rya Col Tawimbi,ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zahagurukiye guhashya imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwidegembya mu mashyamba yayo.

Ibitekerezo

  • Nawe buriya yabikuragamo anafaranga menshi.Ariko se bagiye bamenya ko Imana itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukundana.Yesu ubwe yavuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi w’imperuka nkuko byanditse muli matayo 26:52.
    Niba uyu Colonel akuramo amafaranga menshi inyeshyamba zimuha,namenye ko ejo azasaza akayasiga.Ariko abantu bakora ibyo Imana idusaba,izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa