skol
fortebet

Reba ibihugu bifite Passports zikomeye ku isi

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Muri iki gihe abantu benshi bakunda kuzenguruka ibihugu bakenera ibyangombwa bibemerera kwinjira mu gihugu kimwe bajya mu kindi ,aho bitewe n’igihugu ukomokamo passport igufasha kwinjira byoroshye mu kindi. Hari ibihugu bifasha abaturage babyo kwambuka bajya mu buryo bworoshye bitewe ni umubano byubatse n’ibihugu Passport yabyo ikoramo. Umuryango wabateguriye ibihugu 10 bifite Passports zikomeye ku isi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 199 aho u Rwanda ruri ku mwanya wa 85 ku “isi” 10 (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe abantu benshi bakunda kuzenguruka ibihugu bakenera ibyangombwa bibemerera kwinjira mu gihugu kimwe bajya mu kindi ,aho bitewe n’igihugu ukomokamo passport igufasha kwinjira byoroshye mu kindi.

Hari ibihugu bifasha abaturage babyo kwambuka bajya mu buryo bworoshye bitewe ni umubano byubatse n’ibihugu Passport yabyo ikoramo. Umuryango wabateguriye ibihugu 10 bifite Passports zikomeye ku isi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 199 aho u Rwanda ruri ku mwanya wa 85 ku “isi” 10 cyane ko Passport yarwo ikora mu bihugu 53 gusa.

Uru ni urutonde rw’ibihugu Passport yemerwa bitabaye ngombwa ko werekana Visa ndetse n’uburyo uhabwa Visa iyo uyikeneye.

Uko Ibihugu bikurikirana ndetse n’umubare w’ibihugu passports zabyo zikoramo.
1. Germany (158)
2. Sweden (157)
3. Singapore (157)
4. Denmark (156)
5. Finland (156)
6. France (156)
7. Spain (156)
8. Switzerland (156)
9. Norway (156)
10. United Kingdom (156)

Ibihugu bifite passports zikora mu bihugu bike
190. Sudan (36)
191. Bangladesh (35)
192. Sri Lanka (35)
193. South Sudan (34)
194. Ethiopia (34)
195. Somalia (30)
196. Syria (29)
197. Iraq (28)
198. Pakistan (26)
199. Afghanistan (23)

Igihugu cya mbere muri Afurika gifite Passport ikomeye ni Seychelles aho ikora mu bihugu 130.

Ibitekerezo

  • u Rwanda rwuhagaze he?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa