skol
fortebet

Reba isengesho ryose basengeye Perezida Paul Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Ubwo yasengeraga Perezida Kagame ugiye kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yashimiye Imana ko yahaye amahoro u Rwanda mu gihe cy’amatora kandi ko yaruhaye umuyobozi abaturage bifuzaga, abari muri sitade ntibihanganira ko hari hagati mu isengesho bakoma amashyi y’urufaya.
Mu isengesho rye ryibanze ku magambo aboneka muri Korowani avuga ko iyo umuntu akoze neza agomba gushimwa kandi ko mu gihe utabasha gushima umuntu n’Imana uba utayishima, uyu (...)

Sponsored Ad

Ubwo yasengeraga Perezida Kagame ugiye kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yashimiye Imana ko yahaye amahoro u Rwanda mu gihe cy’amatora kandi ko yaruhaye umuyobozi abaturage bifuzaga, abari muri sitade ntibihanganira ko hari hagati mu isengesho bakoma amashyi y’urufaya.

Mu isengesho rye ryibanze ku magambo aboneka muri Korowani avuga ko iyo umuntu akoze neza agomba gushimwa kandi ko mu gihe utabasha gushima umuntu n’Imana uba utayishima, uyu muyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda yasabiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange

Dore isengesho ryose

Ku izina ry’Imana nyir’ingabo nyir’impuhwe, Mana Nyagasani nk’uko utubwira mu gitabo cyawe cya Korowani 40: 60 aho ugira uti “Nimunsaba nzabaha, uyu munsi natwe turabihamya kuko natwe Abanyarwanda, twagusabye ko uduha kuzagira amatora meza, urabiduha none turagushimira ko umuyobozi twifuzaga wamuduhaye ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame (Abaturage bahise bakoma amashyi menshi).

Mana Nyagasani iyo dusomye muri Korowani 3: 26 hatubwira ko ari wowe Mwami w’abami kandi ari wowe utanga ubwami n’ubuyobozi ku wo ushaka. Byose biri mu mbaraga zawe wowe Mana ishobora byose. Kuri uyu munsi twese Abanyarwanda, tuzamuye ibiganza byacu tugira tuti “warakoze Mana Ishobora byose, kuba waremeye kandi ugaha umugisha amahitamo yacu.

Mana Nyagasani nkuko gushimira uwatugiriye neza, ari imwe mu ndangagaciro twashishikarijwe n’intumwa yawe Muhammad Imana imuhe amahoro n’imigisha aho yagize iti “udashimira abantu ntashobora gushimira Imana, ni yo mpamvu dufashe uyu mwanya tugushimira ibyiza Abanyarwanda twagezeho muri iyi myaka ishize.
Mana yacu tugushimiye umuyobozi mwiza waduhaye, tunagutakambira ngo uzamushoboze, gusohoza neza inshingano ze, maze imigabo n’imigambi afitiye Abanyarwanda azayibagezeho muri iyi manda y’imyaka irindwi dutangiye
Mana Nyagasani dusabiye Umukuru w’igihugu cyacu waduhaye ko wamuhitiramo abazamufasha beza kandi bashoboye.

Mana Nyagasani dusabiye igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda imigisha ihoraho, ukomeze uturindire ubuyobozi bwiza waduhaye uburinde amakuba, ibyago n’ibibi byose aho biva bikagera. Mana Nyagasani duhe gukomeza ingabire y’amahoro n’umutekano, gukomeza kwimakaza ubumwe bwacu, ubworoherane n’ubwuzuzanye iteka ryose.

Mana Nyagasani turagusaba imbaraga zo gukomeza gukorera igihugu cyacu. Mana Nyagasani nk’uko watwijeje ko uwifashishije amazina yawe matagatifu agusaba umusubiza ni yo mapmvu Mana natwe ibi byose tubisabye mu mazina yawe matagatifu twizeye ko kubw’impuhwe zawe n’urukundo rwawe wakira ubusabe bwacu. Amina

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga makumyabiri n’abaturage bari buzuye Sitade Amahoro isanzwe ijyamo abantu basaga 25,000

Ibitekerezo

  • Hari ibintu abanyamadini bigisha njya nibazaho.Bavuga ko abayobozi bose bashyirwaho n’imana.Nyamara benshi bajyaho babanje gufata imbunda,bakamena amaraso.Nyamara imana yanga abantu bose bica.
    Ingero ni:M7,Kayibanda,Habyarimana,Nkurunziza,Kabila,Mugabe,Dos Santos,Mobutu,etc...
    Kuli Republika ya mbere ya President Kayibanda Gregoire,Abadiventists bagiraga indirimbo ivuga ngo "Presida Kayibanda imana yamutumye gushinga ishyaka PARMEHUTU kugirango akure abanyarwanda mu buja".Niba koko ari imana ishyiraho abayobozi,kuki abantu bajya mu matora??? Bible ivuga ko iyo imana yashyiragaho umwami wa ISRAEL,yatumaga umuhanuzi akamusiga amavuta,akaba umwami nta matora abaye.Urugero,Umwami DAVID afata ubutegetsi,imana yatumye Umuhanuzi SAMUEL amusiga amavuta.Ibi abanyamadini bakora,mba mbona ari ukwihakirwa ngo nabo bibonere umugati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa