skol
fortebet

Reba uko byakugendekera uramutse uhagaritse kunywa inzoga byibura amezi atatu

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nubwo gufata ku gasembuye mu rugero nta cyo bitwara cyane ubuzima bw’umuntu, ariko nanone kunywa ukarenza igipimo si byiza na gato, kuko bizanira umubiri ibibazo binyuranye hanarimo n’indwara zitandukanye.

Sponsored Ad

Ushobora kuba uri umwe mu bantu badshobora kurara badafashe ku gasembuye, uti kabe gacye ariko ngasome, ariko ushobora kwibaza uti, ese byagenda bite ndamutse nshoboye kumara amezi atatu nta gasembuye mu mubiri? Reba uko byakugendekera hano:

1. Umutima ukora neza.

Ahari wasomye ko ka divayi ari keza ku buzima bw’umutima, ni byo koko ariko mu gihe unywa nturenze igipimo cyemewe. Niba unywa ukarenza urugero, kuba wahagarika inzoga bizaringaniza umuvuduko w’amaraso kandi bitume umutima ukora neza.

2. Umwijima ukora neza.

Inzoga nyinshi zangiza umwijima kandi ni wo ushinzwe gusukura umubiri ukuramo uburozi. Gusa inkuru nziza ni uko iyo uhagaritse kunywa inzoga umwijima utarangirika cyane wongera ubwawo ukisana.

3. Mu buriri bigenda neza.

Nubwo gacye gashobora kugutera akanyabugabo ariko kunywa inzoga cyane biri mu bigabanya ingufu mu buriri ku bagabo aho akenshi bibatera kurangiza vuba, bikagabanya umubare w’intanga n’ubwinshi bw’amasohoro. Guhagarika inzoga biri mu byakemura icyo kibazo. Ku bagore na bo kunywa inzoga cyane cyane likeri biri mu bituma buma, naho izindi za rufuro zikabagabanyiriza ububobere (tandukanya ububobere n’amavangingo)

4. Usinzira neza.

Niba wari uzi ko inzoga itera ibitotsi waba waribeshye. Nibyo koko ubanza gusinzira ho ariko iyo wicuye kongera kubona agatotsi biba ikibazo. Si ibyo gusa kuko iyo wanyoye nyinshi ubyuka kenshi ujya kunyara, bikabangamira gusinzira. Kuba uhagaritse inzoga bizagufasha gusinzira neza.

5. Ubwonko busukuye.

Kunywa inzoga kenshi biri mu bituma utabasha kwibuka ibintu ndetse bikanatuma utabasha kureba neza, bamwe binabatera isusumira ibi byose kuko ubwonko bwagize ikibazo. Iyo uyihagaritse rero ubwonko bwikorera isuku kwibuka bikagaruka.

6. Ibiro byagabanyuka

Abanywa inzoga cyane usanga bagira ibinure ku nda kubera calories ziba mu nzoga. Kandi burya uretse iyo wasinze, inzoga zituma urya cyane ibi rero bigatuma wongera ibiro bidasanzwe. Kuba uzihagaritse ni kimwe mu bizatuma ibiro bigabanyuka.

7. Byongera ubusabane

Yego ni byo inzoga ni gahuzamiryango, ntawabihakana. Ariko se inzoga nyinshi uzi ingo yashenye? Uzi ibibazo yateje mu bantu? Kuzihagarika bizongera bikugarurire imibanire myiza haba mu rugo, ku kazi no mu baturanyi

8. Kugabanya ibyago bya kanseri.

Kunywa inzoga kenshi byongera ibyago byo kurwara kanseri cyane cyane iyo mu muhogo, mu mwijima n’amabere. Kuba uhagaritse inzoga bizakugabanyiriza ibyago byo kurwara izo kanseri.

Ibitekerezo

  • Urakoze cyane kuli iyi nkuru.Ikibazo nuko amadini menshi yigisha ko kunywa INZOGA ari icyaha.Ese koko nibyo?Reka tubaze ijambo ry’Imana.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

    Murakoze kubw`amakuru meza mudusangije. Na SEZIKEYE arakoze kutwereka icyo ibyanditswe bivuga. Ariko no muri iyo Bibiliya harimo ingero z`abandi bakozi b`Imana bagiye batemererwa n`Imana kunywa nako gake nka Yonana, Loti wasindishijwe n`abakobwa be muzi ibyamubayeho n`ibindi. Rero kuba hari abanyamadini banywa abandi ntibanywe ni amahitamo yabo s`ikibazo. kunywa gake s`icyaha kandi ni byiza. kutanywa na gake nabyo s`icyaha ariko ni byiza cyane kurushaho. Burya na Timoteyo yabyemerewe kuko yari arwaye. Mu gihe utarwaye cyangwa irari ry`agahiye ritagusumbirije ngo rikurenge, waba umwe muri benshi badakunda agahiye, maze Umutima wawe ugakora neza, Umwijima ugakora neza, Mu buriri bikagenda neza, Ugasinzira neza, ugatunga Ubwonko busukuye, Ibiro byakagabanyuka, ubusabane bukiyongera, ukagabanya ibyago bya kanseri mu mubiri, ukaba kandi witaye no ku rusengero(imibiri yacu) rw`umwuka w`Imana. Ntekereza ko imiti ibiri hari uvura kurushaho. Cyangwa ubundi muganga akaguha umuti akurikije imbaraga zawe (imyaka, ibiro cyangwa se niba nta bundi burwayi ufite). SEZIKE rekana n`amadini yahisemo kutanywa inzoga, buriya biterwa nibyo navuze hejuru.

    nonese haha harumuti wizewe watuma umuntu areka inzoga kubananiwe kwifatira umwanzuro wo kuzireka?

    Ibyo muvuze nukuri rwose murabagabo pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa