skol
fortebet

REG yiyemeje kunoza serivisi zayo mu gukwirakwiza amashanyarazi

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 09 Nzeri nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG) cyakoze inama n’abakozi bacyo mu rwego rwo kwiga uko barushaho kunoza ibijyanye no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi aho batumiye ubuyobozi bwa Polisi ndetse na MinisitIri W’ibikorwa remezo Musoni James.
<img33365|center> Iyi nama yigiwemo byinshi birimo kunoza imitangire ya serivisi ku bakozi b’iki kigo, kuzamura urwego rwabo rw’imikorere, gutuma iki kigo kigira isura (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 09 Nzeri nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG) cyakoze inama n’abakozi bacyo mu rwego rwo kwiga uko barushaho kunoza ibijyanye no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi aho batumiye ubuyobozi bwa Polisi ndetse na MinisitIri W’ibikorwa remezo Musoni James.

<img33365|center>
Iyi nama yigiwemo byinshi birimo kunoza imitangire ya serivisi ku bakozi b’iki kigo, kuzamura urwego rwabo rw’imikorere, gutuma iki kigo kigira isura nziza hanze,n’ibindi.

Nyuma y’iyi nama umuyobozi mukuru wa REG Ron Weiss yatangarije abanyamakuru ko nyuma y’iyi nama abakozi ba REG biyemeje gukumira ikibi icyo ari cyo cyose cyatuma iki kigo cyongera kujyaho umugayo nyuma yo kuvugwamo ruswa mu minsi ishize.

Yagize ati “Mbere na mbere nababwira koicyo ubuyobozi bwa REG bwiyemeje ni ukurwanya ikijyanye na ruswa tuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi ni nayo mpamvu twatumije abakozi bacu bose kugira ngo tuganire ku bijyanye no kuzamura urwego rwacu mu gutanga serivisi zacu kuko ntituzigera twihanganira imikorere y’umwemu bakozi bacu uzagaragaraho imikorere mibi.Twatumiye na Polisi kugira ngo idufashe gushimangira ikijyanye no kwirinda imikorere mibi.


Muri iki kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bwa REG bwatangaje ko bifuza gutanga umuliro ku buryo nibura mu mwaka wa 2024 umurilo waba warageze ku banyarwanda bose.

Ku bijyanye n’abaturage bishyura umuliro ariko hagashyira igihe kirekire batarawubona ubuyobozi bwa REG bwatangaje ko biterwa no gukurikiranwa nabi n’ubuyobozi ndetse na ba rwiyemezamirimo badakurikiza amasezerano aho ubuyobozi bwemeje ko bagiye gushyiraho uburyo bwo gukurikirana imishinga yabo baturage ndetse banabasaba ko mu gihe bakusanyije amafaranga kugira ngo babone umuliro bajya babanza kwegera abahagarariye REG bari muri buri karere bakabagira inama kuko hari igihe bateranya amafaranga make kandi umushinga usaba amafaranga menshi bityo bikarangra kubona umuliro byanze.

REG yemeje ko igiye kongera umuliro mu gihugu uko bishoboka kose ndetse bagiye kurushaho gukurikirana abakozi babo ndetse n’ugaragaweho imikorere mibi agahita ahanwa byihuse dore ko mu myaka 2 ishize bamaze kwirukana abakozi 10 bagaragaweho ibyaha bya ruswa.

Ibitekerezo

  • Dukeneye amazi rwose ......, amazi ni ikibazo .....HE agerageze iyi myaka irindwi; Ibiyaga dufite bibyazwe umusaruro rwose tubone amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa