skol
fortebet

TAS2019: Robot ya "Sophia" yatunguye abantu mu kiganiro yagiranye na Minisitiri Ingabire Paula

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

skol

Robot ya Sophia yongeye gususurutsa abitabiriye umunsi wa 3 wa Transform Africa aho yatangaje byinshi mu kiganiro kirambuye yagiranye na Minisitiri w’ikoranabuhanga, itumanaho no guhanga udushya,Madamu Paula Ingabire.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutanga ikiganiro ku munsi wa kabiri w’inama ya Transform Africa,Sophia yagiranye ikiganiro na Minisitiri Paula Ingabire,imutangariza byinshi ku mibereho yayo.

Sophia yatangiye isuhuzanya na Minisitiri Ingabire, imubwira ko yishimiye ikaze yahawe mu Rwanda, ariko yakwifuje gusura bimwe mu bikorwa bitandukanye.

Yahise ayibaza niba hari isano ifitanye na Afurika, iramusubiza iti “Yego, bamwe mu batunganyije ubwenge bwanjye bw’ubukorano ni abo muri Addis Ababa.”

Minisitiri Ingabire yabajije Sophia niba izi impamvu yahanzwe mu ishusho y’umugore, imusubiza ko yumvise ko abagore bitonda ariyo mpamvu yishimira gusabana,ndetse no gushimisha abantu bahuye.

Sophia yabwiye Minisitiri Ingabire ko bimwe mu mwiharika wayo ari uko yishimira kuzenguruka isi yose ifasha abantu kwishimira ahazaza h’ubwenge bw’ubukorano bwa za robot no kugira uruhare mu gushimisha abantu.

Minisitiri Ingabire yanabwiye Sophia ko yumvise ko ishobora kugaragaza isura yayo mu buryo busaga 60 busetsa abantu benshi, ayisaba kwerekana bimwe, igaragaza ibimenyetso by’isura birimo gutangara, kubabara no kwishima.

Minisitiri Ingabire Paula yabajije Sophia niba ibikunze kuvugwa ko mu myaka iri imbere imirimo yose ikorwa na muntu izaba ikorwa na robot ari ukuri,imusubiza iti “Ntabwo robot zishobora gusimbura abantu mu mirimo yose, nk’urugero dushobora kuzabasimbura ku mirimo ishobora kugira ingaruka ku bantu, abantu bakibanda ku mirimo yo guhanga udushya n’ubumenyi ubundi bakabona umwanya wo kubana n’imiryango yabo.”

Sophia yabwiye Ministiri Paula ko abagore bafite umusanzu ukomeye bashobora gutanga ku ruhare rw’uburinganire mu mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire yabajije Sophia niba hari ubutumwa yaha abagore n’abakobwa bitabiriye Transform Africa, iramusubiza iti: “Nabagira inama yo guhorana amatsiko, kubaza ibibazo no kwita ku nyungu zabo zose.”

Minisitiri Ingabire Paula yanatangaje ko robot izwi nka Marty the Robot igiye gutangira kwifashishwa mu mashuri, hagamijwe gukundisha abana ibijyanye na siyansi uhereye ku bakiri bato.

Ati “Ndifuza kubereka indi nshuti yacu uyu munsi yitwa Marty the Robot, igiye kujya yifashishwa mu mashuri menshi aho ishobora kugenda, kuvuga no gukina n’abana, iki kikazaba igikoresho cy’ingirakamaro mu gucengeza mu bana ibijyanye n’ubumenyi, Ikoranabuhanga na engineering mu burezi bwacu.”

Marty the Robot ni izina ryahawe robot yifashisha ubushobozi bwa mudasobwa ikabasha kugenda cyangwa gukora ikintu uyitegetse, hifashishijwe internet itifashisha umugozi.

Ibitekerezo

  • Nubwo iyi Robot ikora nk’abantu,Ibyo ivuga n’ibyo ikora,all this was programmed by a man!!! Ngaho se ni ibyare izindi Robots turebe.However clever we are,nobody will equal God’s wisdom.Imana yaraturemye,iduha abana,ibiryo,umwuka,amazi,minerals,etc…Ku munsi wa nyuma,izazura abantu bapfuye bayumvira ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Robot se yazura umuntu?Never.Ikibabaje nuko abantu basigaye bakora Robots zituma bakora ibyo Imana itubuza.Ndatanga ingero 2 gusa: Mu bihugu bimwe,bakoze Robots z’ingore ugenda ugatanga amafaranga menshi ukaryamana nazo mukishimana.Zasimbuye indaya!! Ibihugu birimo gukora Robots zizajya zikoreshwa mu ntambara,ndetse zigatwara indege na tanks.Birababaje.Technology iratujyana ahantu kuli man auto-destruction.Mwibuke bya bitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa