Kigali

Rubavu : Umugore afunzwe azira gukata igitsina cy’umugabo we n’urwembe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 November 2018 Yasuwe: 2534

Umugore ukomoka mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe, ariko ku bw’amahirwe ntigicike.

Uyu mugore utuye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba,yashinjwe n’abaturanyi be guhohotera umugabo we inshuro nyinshi ndetse ngo rimwe yashatse kumutera icyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burushya, Uwimana Eustache yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari yarananiranye none byarangiye aciye igitsina umugabo we.

Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ku buryo uyu mugore yararanaga icyuma, hari n’ubwo bamufunze aza kurekurwa. Ejo rero bari baraye bashwanye ni uko umugabo arimo kwambara umugore ahita aza afata igitsina cy’umugabo arakata ariko kubw’amahirwe nticyavaho.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yakomerekeje umugabo we ku gitsina ubwo barwanaga bapfa amakimbirane basanganywe yo mu rugo.

Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo by’amakimbirane nk’aya kuko baba basanzwe babizi ntibabivuge kandi bishobora kuvamo impfu za hato na hato kandi zishobora gukumirwa.”

Uwo mugabo yajyanywe kuvurizwa ku bitaro ba Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu gihe uyu mugore we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu benshi bakomerekeye mu mubyigano wo kujya kureba umurambo wa Mugabe...

Abantu benshi cyane babyiganye bajya kureba umurambo w’uwahoze ari perezida...
14 September 2019 Yasuwe: 3380 0

Kenya: Abakora umwuga w’uburaya muri Machakos bigaragambije basaba Leta...

Abakora umwuga w’uburaya mu ntara ya Machakos mu gihgu cya Kenya biriwe mu...
7 September 2019 Yasuwe: 3284 1

Burundi: Umuyobozi wa CNL muri Komini Nyabiraba yaburiwe irengero

Umunyamabanga w’ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero...
4 September 2019 Yasuwe: 1255 1

Rubavu: Ba Visi meya babiri nabo beguye ku mirimo yabo

Inkubiri yo kwegura kw’abayobozi mu turere yakomereje mu karere ka Rubavu...
4 September 2019 Yasuwe: 2716 0

Karongi: Umumotari yishwe n’abagizi ba nabi barangije batwara moto...

Umumotari witwa Maniriho Faustin wari uzwi nka Gasiga w’imyaka 30 yaraye...
4 September 2019 Yasuwe: 6392 1

Aba Visi Meya bo muri Burera na Gisagara beguye ku mirimo yabo

Inkubiri yo kwegura no kweguza abayobozi mu turere yakomereje I Gisagara na...
3 September 2019 Yasuwe: 9474 1