skol
fortebet

Rwamagana: Ikirombe cyahitanye abantu 14 bacukuraga amabuye y’agaciro

Yanditswe: Monday 21, Jan 2019

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana,Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agacio, cyagwiriye abacukuzi 14 barimo abagabo barindwi n’abagore barindwi, bose bitaba Imana.

Sponsored Ad

Ahagana saa mbili za mu gitondo,nibwo iki kirombe cyagwiriye abantu barimo bacukura amabuye y’agaciro maze abagera kuri 14 bose bahasiga ubuzima.

Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Umuyobozi wa Polisi, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana n’abandi bahise bajya gutanga ubutabazi ngo imibiri y’abagwiriwe n’ikirombe iboneke.

Abagwiriwe n’ikirombe bose bakoreraga Ikigo kitwa ‘PIRAN Resources Limited’ gikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Mirenge ya Musha na Mwurire yose yo mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu 14 bagwiriwe n’iki kirombe,nyuma y’uko nacyo cyagwiriwe n’undi musozi urabatwikira.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko urupfu rw’aba bakozi rwatewe n’impanuka.

Yagize ati “Bagiye gucukura bisanzwe mu rwego rw’akazi, amakuru dufite kugeza ubu nuko urupfu rwabo rwatewe n’impanuka kuko ikirombe cyaridutse barimo imbere igitaka kububararaho”.

Minyati Tristan uhagarariye mu mategeko kompanyi icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge yitwa PIRAN, yabwiye IGIHE ko bihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Yagize ati"Ubusanzwe aho ducukura kuva mu gihe cy’Ababiligi haracukurwaga, ikindi ntabwo bacukuraga bajya ikuzimu bacukuraga ahantu hasanzwe, ni impanuka yabaye umusozi wari uri ku ruhande uramanuka ugwira aho bacukuraga.

Twihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi nk’abakozi bacu tuzakora ibishoboka byose bashyingurwe neza kandi aha hantu ntabwo tuzongera kuhacukura hatabanje gukorwa ubugenzuzi ngo hamenywe icyateye iyi mpanuka."

Nta muntu wabashije kurokoka kuko aba bantu bose uko ari 14 bakuwe muri iki kirombe bitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa