skol
fortebet

Sudani: Igisirikare cyatangiye guta muri yombi abari muri Guverinoma ya Bashir

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kayoboye Sudani katangiye guta muri yombi abari bagize guverinoma ya Omar al-Bashir uherutse guhirikwa n’igitutu cy’abanya Sudan bigaragambyaga kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

Sponsored Ad

Aka kanama k’inzibacyuho kayobowe na Liyetona Jenerali Fattah Abdelrahman Burhan, kasezeranyije abaturage ko bazahabwa ubuyobozi,kandi ko nta muntu uzongera gutatanya abigaragambya.

Umuvugizi w’aka kanama yasabye abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta guhitamo Minisitiri w’intebe kandi ko bazubahiriza ibyifuzo byabo.

Kuva mu kwa 12 umwaka ushize imyigaragambyo yakomeje kongera umurindi muri Sudani bituma mu cyumweru gishize Perezida Omar al-Bashir avanwa ku butegetsi yari amazeho imyaka 30 ndetse arafungwa.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Liyetona Jenerali Burhan yemereye abaturage ko agiye kurandura ubutegetsi bwari buriho, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuvanaho umukwabu wa nijoro, kurekura imfungwa za politiki, kurwanya ruswa no gukurikirana abantu bishe abigaragambya.

Abayoboye iyi myigaragambyo bavuga ko aka kanama nta na kimwe mu byifuzo bya rubanda karubahiriza. Basaba abaturage kuguma mu mihanda.

Mu byo basaba harimo kuvugurura inzego z’umutekano, gufata abayobozi bamunzwe na ruswa, no guca imitwe ya gisirikare yakoreshwaga na Bashir.
Kugeza ubu nta makuru y’ahantu Omar al-Bashir afungiye aramenyekana, abamuhiritse bavuga ko ari ahantu hizewe.

Abigaragambya barahiriye kutava mu mihanda mu gihe hatarajyaho ubutegetsi bwa gisivili.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru, Jenerali Majoro Shams Ad-din Shanto, umuvugizi w’akanama k’inzibacyuho kayoboye Sudani yavuze ko aka kanama kiteguye gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abayobozi ba gisiviri n’abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta.

Yavuze ko ingabo zitazavana abigaragambya mu mihanda ku ngufu ariko aka kanama kabasaba gusubira mu buzima busanzwe kandi ntibakomeze gufunga imihanda binyuranye n’amategeko.

Nyuma yo guhirika Omar al-Bashir, ubutegetsi bwafashwe n’inshuti ye bakoranaga bya hafi wari Minisitiri w’intebe Awad Ibn Auf avuga ko hagiyeho inzibacyuho y’imyaka ibiri.

Ibi abigaragambya barabyamaganye bamushyiraho igitutu uyu ahita yegura atamazeho umwanya.

Yahise asimburwa na Liyetona Jenerali Fattah Abdelrahman Burhan usanzwe ubonwa n’abaturage nk’udafite amateka mabi mu byabaye muri Sudani.

Abo mu ishyaka National Congress rya Bwana Bashir kuwa gatandatu bavuze ko kumuhirika binyuranyije n’itegeko nshinga, ndetse basaba ko abarwanashyaka baryo bafunze barekurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru Jenerali Majoro Shanto yatangaje ko iri shyaka ryari ku butegetsi ritazagira umwanya muri guverinoma y’inzibacyuho ya gisiviri izashyirwaho, ariko ko rishobora kuzitabira amatora azakurikiraho.

Kuwa gatandatu Liyetona Jenerali Burhan yemereye abaturage ko agiye kurandura ubutegetsi bwari buriho, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuvanaho umukwabu wa nijoro, kurekura imfungwa za politiki, kurwanya ruswa no gukurikirana abantu bishe abigaragambya.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • nahandi batishimiye ubuyobozi barebereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa