Turukiya: Ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye, abantu 60 bahasiga buzima

16 July 2016. | Amakuru | 0 Ibitekerezo | Tomy Clement Umuhoza
  • Turukiya: Ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye, abantu 60 bahasiga buzima

Abasirikare babarirwa muri 750 nibo bamaze gutabwa muri yombi bazira gushaka guhirika ubutegetsi muri Turukiya, abantu basaga 60 bahitanwe n’amasasu,abandi benshi barakomereka, naho abasirikare bagera ku 100 nibo bamaze kumanika amaboko nyuma yuko umugambi wabo ubapfubanye.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu Itakiri ya 15 Nyakanga, rwari rwambikanye hagati y’ingabo z’igihugu cya Turukiya n’abasirikare bashakaga guhirika ubutegetsi.Mu gihe kirenga amasaha atanu, rwari urugamba rutoroshye na gato kuko abashakaga guhirika ubutegetsi bari bafite ibitwaro bikomeye birimo burende ndetse n’indege z’intambara.

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya avuga ko abari inyuma y’ibi bagiye kubyishyura bibahenze

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yavuze ko abasirikare bose bari inyuma y’umugambi mubisha wo guhirika ubutegetsi bagomba kubiryozwa, akaba ashinja mucyeba we Fethullah Gulen utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba ari mu buhungiro muri leta ya Pennsylvania, kuba ari we wacuze uyu mugambi.

Kugeza ubu abasirikare 100 nibo bamaze kumanika amaboko nyuma yuko ihirikwa ry’ubutegetsi ribapfubanye, abarenga 120 nabo batawe muri yombi bazira kugira uruhare mu icurwa ry’uwo mugambi mubisha.

Umurwa mukuru wa Turukiya, Ankara humvikanaga urusaku rw’ibiturika n’amasasu menshi cyane, ndetse abashakaga guhirika ubutegetsi ntibareberaga izuba n’abaturage bigenderaga mu mihanda mu gicuku. Abagera kuri 60 barashwe barapfa, abandi benshi barakomereka.

Reba amafoto y’uko byari byifashe mu ijoro ryacyeye muri Turukiya:




Abaturage benshi barashwe barapfa abandi barakomereka




Akavuyo kari kose mu murwa mukuru Ankara




Abaturage bifatanyije n’ingabo z’igihugu babashije kuburizamo ihirikwa ry’ubutegetsi muri Turukiya

Tanga Igitekerezo