skol
fortebet

Ubuhinde: Inzovu yishe umugabo wayiteye amabuye ubwo yarimo kubyara

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Shailen Mahato w’imyaka 27 ukomoka mu Buhinde yahuye n’uruva gusenya ubwo inzovu yamwivuganaga nyuma y’umujinya mwinshi yagize iwutewe n’uko abaturage bayiteye amabuye iri kubyara.

Sponsored Ad

Ubwo iyi nzovu yari imaze kubyara ,yatewe n’abaturage b’abanyarugomo bo mu cyaro cyitwa Ajnashuli ,bayitera amabuye menshi,yubikira akana yari imaze kubyara.

Ubwo aba bantu bakomezaga kuyitera amabuye,yabibye umugono ifata umugabo umwe ihita imukubita umutonzo arapfa.

Mu mashusho yagiye hanze,yagaragaje iyi nzovu yari ifite intege nke,igerageza kwitangira akana yari imaze kubyara kugira ngo aba bagizi ba nabi batagatera amabuye,nibwo aba bantu bakomezaga kuyegera kugira ngo bayice.

Ubwo bari bayegereye,yahise ivudukana aba baturage barahunga niko guhita ikubita umutonzi uyu mugabo witwa Shailen Mahato iramwica.

Ibitekerezo

  • ahubwo iyo ibica bose kbx nukuri umutima wurukundo mubantu warashize nabo babaye inyamaswa ahubwo inyamaswa zisigaye xibarusha ubumuntu kbx

    arko abantu iteka nitwe twikururira ibibazo inzovu yari ibatwaye iki ikindi yarimo ibyara none se urwo si urugomo byaba byiza imiryango irengera inyungu z,inyamaswa itaye abo bantu muri yombi bakaryozwa urwo rugomo rwuzuye ubugome

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa