skol
fortebet

Ubukwe bw’umukobwa wa Perezida Museveni bwatashywe n’abanyacyubahiro gusa(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 30, May 2017

Sponsored Ad

skol

Georgina Nyangoma umukobwa wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakoze ubukwe bwatashywe n’abanyacyubahiro gusa, mu birori byabereye ahitwa kuei Kadedarali yitiriwe mutagatifu Paul i Namirembe mu mujyi wa Kampala mugihugu cya Uganda. Umukobwa wa Perezida Museveni yashakanye n’umusore w’umwe mu bakomeye muri Guverinoma ya Uganda
Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu bahafi bo mu muryango wa Museveni, Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherekejwe n’umugore we Janet Museveni nabo bari babukereye baje (...)

Sponsored Ad

Georgina Nyangoma umukobwa wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakoze ubukwe bwatashywe n’abanyacyubahiro gusa, mu birori byabereye ahitwa kuei Kadedarali yitiriwe mutagatifu Paul i Namirembe mu mujyi wa Kampala mugihugu cya Uganda.

Umukobwa wa Perezida Museveni yashakanye n’umusore w’umwe mu bakomeye muri Guverinoma ya Uganda

Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu bahafi bo mu muryango wa Museveni, Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherekejwe n’umugore we Janet Museveni nabo bari babukereye baje gushyigikira umukobwa wabo.

Bwari ubukwe bwitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi

Ibirori byari byitabiriwe n’aanyacyubahiro bakomeye muri iki gihugu, byabaye kuwa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2017, aho Perezida Museveni yibukije abaturage kwigisha abana ba bo kuyoboka ijambo ry’Imana bityo bagakurira mu murongomwiza kugeza bashyingiwe.

Umukobwa wa Perezida Kaguta, Nyangoma yashyingiranywe ku mugaragaro na ASP Phillip Kiboyo Atwine basezeranywa na Rev. Stanley Ntagali.

Uyu mukwe wa Museveni, akaba n’umuhungu w’uwahoze ari umusirikare mugisirikare cya Museveni, Major Emmanuel Kagumire Rujwengibwa ndetse na Joy Magara babarizwaga mu gace ka Ruharo i Mbarara.

Perezida Museveni yari yaje gushyigikira umukobwa we

Perezida Museveni mu ijambwo rye yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yashimiye umuryango w’uyu musore ndetse anagaragaza ko ubukwe ari umuhango wa gikirisitu uba uyobowe n’umwuka w’Imana bityo asaba ababyeyi ko bagomba gukomeza kuba hafi y’abana ba bo.

Yagize ati”Abana bakwiye kwigishwa ku ijyanye n’umubano ndetse bakura bagategurirwa ibirori bagashyingiranwa, bityo ndashimira madamu wanjye Janet ku burere yamuhaye haba mu buryo bw’umwuka no mu bw’umubiri.”

Ibitekerezo

  • Uyu musore niwe afite inkomoko n’ amafaranga bazagire urugo ruhire

    Ameeeeeeeeeeeeeeeennnnnnnnn,urugo ruhire muzahorane amata ku ruhimbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa