skol
fortebet

Uburusiya bugiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa ku kwezi kizacecekesha Abanyamerika

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere b’Abarusiya bashyize hanze umushinga wabo ukomeye wo gutangira kubaka icyicaro gikomeye ku kwezi mu mwaka wa 2019.

Sponsored Ad

Aba bahanga bakora mu kigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Burusiya “ Roscosmos”bavuze ko uyu mushinga w’igihe kirekire wo kubaka no gutura ku kwezi bamaze igihe bawunonosora none kuri ubu bakaba bagiye kuwushyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa Roscosmos, Dmitry Rogozin yavuze ko aya ari amateka bagiye gukora ndetse ari igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho cyane ko n’igihugu cya USA cyamaze igihe kinini muri ubu bushakashatsi.

Dmitry Rogozin yavuze ko iki kigo cyabo cyabanje kugira ikibazo cy’amikoro ariko ubu cyamaze kubonerwa umuti ndetse bafite umupangu w’imyaka 5 uzabafasha kuvumbura ubuhanga budasanzwe mu ikoranabuhanga.

Anatoly Petrukovich uturuka mu kigo cy’Uburusiya gishinzwe sciences,yavuze ko nubwo kwerekeza kuri Mars bias n’ibikigoye,bagiye kwibanda ku cyatuma abantu bava ku isi bakajya gutura ku kwezi,ibintu na USA yizeho igihe kinini.

Aba bahanga mu bumenyi bw’ikirere b’Abarusiya barifuza ko mu myaka 20 iri imbere abantu bazajya bajya ku kwezi nk’uva I Kigali ajya I Rubavu,ndetse bakigarurira uyu mubumbi ufitiye akamaro isi yacu.



Abarusiya bakaniye kubaka no gutura ku kwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa