skol
fortebet

Uburusiya bugiye kwihorera kuri Amerika yabwirukaniye abadiplomate

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Igihugu cy’ Uburusiya kiratangaza ko kigiye kwihorera kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika , kandi ko Leta zunze Ubumwe za Amerika arizo zizahatesekarira
Ibi bitangajwe nyuma y’ aho ku munsi w’ ejo tariki 29 Ukuboza 2016, Pereza wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ucyuye igihe Brack Obama afashe icyemezo cyo guhambiriza riva abadiplomate b’ Uburusiya bari ku butaka bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Iki cyemezo cyo kwirukana abadiplomate b’ Uburusiya kije gikurikira ibirego bimaze iminsi.Aho Leta zunze (...)

Sponsored Ad

Igihugu cy’ Uburusiya kiratangaza ko kigiye kwihorera kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika , kandi ko Leta zunze Ubumwe za Amerika arizo zizahatesekarira

Ibi bitangajwe nyuma y’ aho ku munsi w’ ejo tariki 29 Ukuboza 2016, Pereza wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ucyuye igihe Brack Obama afashe icyemezo cyo guhambiriza riva abadiplomate b’ Uburusiya bari ku butaka bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo cyo kwirukana abadiplomate b’ Uburusiya kije gikurikira ibirego bimaze iminsi.Aho Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zishinja igihugu cy’ Uburusiya kuba cyarivanze mu matora y’ umukuru w’ igihugu bigatuma Donald Trump atorwa.

BBC yanditse ko umuvugizi wa Perezida w’ Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko iki gihugu kizihorera kandi ko Amerika ariyo izababara kurusha.

Igihugu cy’ Uburusiya cyo cyanze kwirukana abadiplomate ba Leta zunze Ubumwe za Amerika. Bifite icyizere ko bazahuza na Trump kuko we atemera ko Uburusiya bwivanze mu matora.

Abadiplomate b’ Uburusiya birukanywe ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bahawe amasaha 72 gusa ngo bo n’ imiryango yabo babe bamaze kuva muri iki gihugu.

Uburusiya buhakana ibyo bushinjwa bukavuga ko iyirukanwa ry’ aba badiplomate nta shingiro rifite.

Perezida Obama mu bigaragara utarishimiye kuba umukandida w’ ishyaka akomokamo ry’ Abademukarate Hillary Clinton yaratsinzwe na Donald Trump mu matora y’ umukuru w’ Igihugu yari yavuze ko azafatira ibihano igihugu cy’ Uburusiya bitewe n’ ibyo avuga ko cyafashije Trump gutorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa