skol
fortebet

Ubushinwa ngo burambiwe ubusabe bw’ Amerika n’ u Buyapani

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Bushinwa Xi Ping
Ubushinwa bwatangaje ko burambiwe ubusabe bwa Leta zunze ubumwe z’America n’Ubuyapani mu kurwanya korea ya ruguru ikomeje kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.
Reuters ibiro ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko kuri uyu wa Mbere aribwo Ubushinwa bwasubije perezida wa Leta zunze ubumwe z’America, Donald Trump, wari wanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Ubushinwa bumutengushye nyuma y’uko bwari bwatangaje ko ibibazo bya Koreya ya ruguru bitazamukiye mu Bushinwa (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Bushinwa Xi Ping

Ubushinwa bwatangaje ko burambiwe ubusabe bwa Leta zunze ubumwe z’America n’Ubuyapani mu kurwanya korea ya ruguru ikomeje kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Reuters ibiro ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko kuri uyu wa Mbere aribwo Ubushinwa bwasubije perezida wa Leta zunze ubumwe z’America, Donald Trump, wari wanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Ubushinwa bumutengushye nyuma y’uko bwari bwatangaje ko ibibazo bya Koreya ya ruguru bitazamukiye mu Bushinwa ahubwo bireba impande zose kugirango bibonerwe umuti.

Nubwo Ubushinwa bwarakariye bikomeye koreya ya ruguru ikomeje kugerageza ibisasu kirimbuzi uyu munsi bwatangaje ko burambiwe ubusabe bw’ibi bihugu bibusaba kugira icyo bukora gikomeye ngo Koreya ya ruguru ihagarike ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi ngo kuberako ari inshuti y’akadasohoka ya Koreya ya ruguru.

Ku wa gatandatu nibwo Koreya ya ruguru yatangaje ko yagerageje ikindi gisasu cya ICBM, ibi bisasu bikaba byaraswa muri Leta zunze ubumwe z’america, Koreya y’epfo, Ubuyapani ndetse n’ibihugu bindi byagirana amakimbirane nayo.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe avugana na Trump kuri uyu wa mbere bavuze ko bakeneye gukorera koreya ya ruguru ibintu byinshi kugira ngo irekere aho iri geragezwa ry’ibisasu. Trump kandi akaba yemeza ko agomba kurinda ko Korea y’epfo cyangwa Ubuyapani bwaterwa na Koreya ya ruguru. Trump yavuze ko atengushywe n’ubushinwa basangiye byinshi mu bucuruzi, bukaba bwiturije ntakintu buri gukora kuri Koreya ya ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa