skol
fortebet

UDPS yasabye ko Etienne Tshisekedi ashyirwa mu ntwari za RDC

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

Ishyaka rishinzwe guharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage muri RDC (UDPS) ryashinzwe na Etienne Tshisekedi wabyaye perezida mushya wa Congo Felix Tshisekedi,ryasabye ko uyu mugabo wapfiriye mu Bubiligi yashyirwa mu ntwari z’igihugu.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na perezida w’iri shyaka riri ku butegetsi, Jean Marc Kabund ku munsi w’ejo ,taliki ya 01 Gashyantare 2019,UDPS irifuza ko Etienne Tshisekedi yashyirwa mu ntwari z’igihugu.

Yagize ati “Etienne Tshisekedi yabaye indashyikirwa muri politiki ya RDC,dutegereje ko ibigo bitandukanye byasaba ko habaho umuhango wo kwibuka abarwanyi ndetse n’abahirimbaniye amahoro bose ko bagirwa intwari.Twe twamaze kubisaba.”

Umurambo wa Etienne Tshisekedi uracyari mu gihugu cy’Ububiligi aho yaguye kuwa 01 Gashyantare 2017.

Mu mwaka ushize,Felix Tshisekedi yavuze ko azategura umuhango wo gushyingura se naramuka atsindiye kuyobora RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa