skol
fortebet

Uganda yababajwe n’uko u Rwanda rwahagaritse by’agateganyo umupaka wa Gatuna

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda cyatangaje ko kitishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gufunga by’agateganyo umupaka wa Gatuna,cyatumye amakamyo y’Abagande yari yuzuye ibicuruzwa asubira inyuma.

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyashyize hanze itangazo rivuga ko umupaka wa Gatuna wafunzwe by’agateganyo kugira ngo bubake umuhanda bityo amakamyoyaturukaga Uganda atari bwemererwe kuhanyura,bibabaza cyane Abagande dore ko amakamyo yabo yiriwe kuri uyu mupaka ategereje ko yakomorerwa.

Mu kiganiro Ofonwo Opondo,umuvugizi wa Leta ya Uganda yahaye abanyamakuru, yavuze ko atemera ko u Rwanda rwafunze uyu mupaka kubera impamvu zo kubaka ahubwo hari ikindi kibyihishe inyuma.

Yagize ati “Sinzi impamvu ikibazo kigenda gifata indi ntera, gusa icyo nzi ni uko kuwa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Ubuyobozi bw’u Rwanda bwabujije imodoka zaba iza Leta n’iz’abigenga kwinjira muri Uganda. Uganda itanga byinshi mu bikenewe mu buzima. Babujije n’abantu babo kuza guhaha iwacu.

Opondo yavuze ko hari ikibazo gikomeye kuri uyu mupaka n’iyindi ibahuza n’u Rwanda.

Yagize ati “Niba ari ikibazo cyo gusana umuhanda,ntabwo bakabaye babujije abantu babo kuza muri Uganda.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wacu ari kuganira n’abayobozi bo mu Rwanda.

Opondo yavuze ko u Rwanda rwabujije abana bajyaga kwiga muri Uganda kongera gusubirayo guhera mu gitondo cyo kuwa Kane taliki ya 28 Gashyantare 2019.

RRA yatangaje ko impamvu umupaka wa Gatuna wafunzwe ari uko hari gusanwa bityo ko amakamyo Manini atwara ibiremereye yakoresha imipaka ya Cyanika na Mirama Hills (Kagitumba) mu gihe gito.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yavuze ko abatwara aya makamyo bababajwe no kuba uyu mupaka wafunzwe ndetse basaba ko hanozwa umubano ku bihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa