skol
Kigali
startimes

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 March 2020 Yasuwe: 5126

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya Entebbe bamaze kwerekana ibimenyetso by’ibicurane n’inkorora, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’iki gihugu.


Minisitiri Emmanuel Ainebyoona, ntiyatangaje ibihugu aba bantu baturutsemo, ariko avuga ko babonetse bamaze kuva ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyasubiyemo amagambo ye aho yagize ati: "Ibipimo by’amasaro byabo byajyanwe mu kigo cya Uganda gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ibyorezo (UVRI). Turaza kumenyesha abantu ibyo twabonye".

Minisiteri y’ubuzima yasabye abanya Uganda kuguma batekanye, bagakurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda iki cyorezo cya coronavirus.

Umunyamakuru wa BBC wo muri Uganda yavuze ko Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu yategetse ko abanyamahanga bose bava mu bihugu birangwamwo icyorezo cya corona bashyirwa mu kato mu gihe kingana n’iminsi 14.

Abantu hafi 90.000 nibo bamaze kumenyekana ko banduye virusi ya corona mu bihugu 57 kw’isi, mu gihe abarenga 3000 bamaze gupfa, nk’uko bitangazwa n’ishami rya ONU risshinzwe ubuzima, OMS/WHO.

Mu gihe imibare y’abandura igenda igabanuka mu Bushinwa, mu bindi bihugu ho biragenda byiyongera.

Mu bamaze kwicwa na Coronavirus, abarenga 90% n’abo mu ntara ya Hubei yo mu Bushinwa yadutsemo iki cyorezo bwa mbere mu mwaka ushize.

Ibindi bihugu birenga 10 bimaze gutangaza ko iki cyorezo kimaze guhitana abantu, birimo Irani imaze kubura abarenga 50, hamwe n’Ubutaliyani bumaze kubura abarenga 30.

Muri Afrika, igihugu cya Algeria kimaze kubonekamo batatu mu gihe Misiri na Nigeria, nabyo byamaze kumenyekana ko byabonetsemo umurwayi.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye imyaka y’uwarokotse Jenoside indi...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa...
7 April 2020 Yasuwe: 9200 6

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi...

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu...
20 March 2020 Yasuwe: 13123 4

Video: Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 avuga ko ubuzima bwe buri mu...

Nyuma y’aho hari abibasiye Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa TV1 kur rubuga...
9 March 2020 Yasuwe: 40592 8

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho...

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya...
2 March 2020 Yasuwe: 5126 0

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo...

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda...
16 February 2020 Yasuwe: 6630 1

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 19522 4