Kigali

Uganda yasubije inyeshyamba 70 zahoze muri M23 iwabo muri RDC

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 1420

Inyeshyamba zahoze muri M23 zigera kuri 70 zari zarahungiye muri Uganda zashyikirijwe igihugu zakomotsemo cya RDC nyuma y’imyaka zari zihamaze.

Aba basirikare bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 wakubiswe inshuro mu mwaka wa 2013,bo n’imiryango yabo burijwe indege basubizwa muri Congo bavuyemo bahunze amabombe yavuzaga ubuhuha mu birindiro barimo.

Izi nyeshyamba zisaga 70 n’imiryango yazo 10 zasubijwe muri RDC kuri uyu wa kabiri nyuma y’imyaka 5 zari zimaze zibera mu gihugu cya Uganda cyabahaye ubuhungiro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Moses Kasujja yabwiye AFP ko aya makuru ari impamo ndetse igihugu cya Uganda cyiyemeje kubohereza muri RDC.

Yagize ati “Uganda yoherereje RDC inyeshyamba zigera kuri 70 zahoze mu mutwe wayirwanyaga wa M23 ku bushake.”

Yavuze ko bamwe mu bahagarariye umuryango w’abibumbye bari ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo izi nyeshyamba zurizwaga indege.

Inyeshyamba za CNDP zigometse kuri Leta ya RDC bituma mu mwaka wa 2009 zishyirwa mu gisirikare cya Kongo.Mu mwaka wa 2012 zongeye kwigomeka zivuga ko amasezerano zagiranye na leta atubahirijwe bituma zishinga undi mutwe witwa M23.

Mu mwaka wa 2013 zagerageje kurwanya Leta ya RDC zifata umujyi wa Goma gusa mu mpera z’uyu mwaka zagabweho ibitero bikomeye n’ibihugu byiyunze bya UN,zikwira imishwaro zimwe zijya muri Uganda izindi zerekeza mu bindi bihugu bituranyi bya RDC.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yatawe muri yombi azira kurunguruka no gufata mu ibanga amashusho...

Umugabo ukomoka I Madrid muri Espanye yatawe muri yombi acyekwaho...
22 August 2019 Yasuwe: 3458 1

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda kuba baretse gusubira muri...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb....
22 August 2019 Yasuwe: 3791 0

Uburundi burashinja Abanyarwanda kwiba no kwiyitirira ingoma...

Minisiteri y’umuco n’imikino mu Burundi ivuga ko hari itsinda ry’abantu...
22 August 2019 Yasuwe: 2517 0

Umugore arakekwaho kwica umugabo we ajya kumuta mu ivatiri I...

RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica wa mugabo umurambo we wasanzwe mu...
20 August 2019 Yasuwe: 4837 2

Perezida Kagame na Museveni bagiye kongera guhurira muri Angola muri iki...

Kuwa 21 Kanama 2019,Perezida Kagame na Yoweli Kaguta Museveni bazahurira I...
19 August 2019 Yasuwe: 2094 2

Misiri: Umugabo yasohowe mu bitaro akururwa hasi kubera ko arwaye...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umugabo wakorewe...
16 August 2019 Yasuwe: 3017 1