skol
fortebet

Uko isi yiriwe Taliki ya 07 Mutarama 2019:Coup d’Etat muri Gabon yapfubye,Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yaburiye abayobozi batekinika za raporo

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

Ubwo Minisitiri w’intebe,Dr Edouard Ngirente yatangizaga ku mugaragaro, inama nyunguranabitekerezo yo kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze kuri uyu mbere Taliki ya 07 Mutarama 2019, yasabye abayobozi b’ izi nzego gucika ku muco wo gutanga amakuru n’ imibare bitari ukuri (gutekinika) abibutsa ko Leta y’ u Rwanda yashyizeho itegeko ribihana.

Sponsored Ad

Yagize ati “ Ndifuza kwibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga amakuru n’imibare bitari byo kuko bituma Igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco mubi wo “gutekinika” ugomba gucika burundu.”

Iyi nama yitabiriwe n’ abagera kuri 200 biganjemo abayobozi b’ inzego z’ ibanze mu biganirwaho harimo no kureba icyakorwa ngo kwesa imihigo byihute.

Coup d’Etat muri Gabon yapfubye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 07 Mutarama 2019 nibwo inyeshyamba 4 muri Gabon,zagiye kuri Radio y’igihugu zitangaza ko zahiritse ku butegetsi perezida Ali Bongo Ondimba kubera ko atagishoboye kuyobora iki gihugu kubera uburwayi.

Perezida Ali Bongo urwariye muri Morocco yari akorewe coup

Nyuma y’amasaha make, Umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon Guy-Bertrand Mapangou yatangaje ko umwuka wa politiki muri iki gihugu wifashe neza ndetse n’abatangaje ko bahiiritse ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bamaze gutabwa muri yombi.

Guy-Bertrand Mapangou yabwiye BBC ko abasirikare bari batangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo batawe muri yombi ndetse umutekano umeze neza.

Itsinda ry’abasirikare bayobowe na Lieutenant Ondo Obiang Kelly B, umwe mu barinda Perezida Ali Bongo niryo ryatangaje kuri radio y’igihugu ko ryamuhiritse ku butegetsi.

Ubushinwa bwatangiye guhangana na USA yohereje amato yayo y’intambara mu Nyanja yo mu majyepfo yayo

Igihugu cy’Ubushinwa cyarakariye USA yagishotoye yohereza ubwato bukomeye bw’intambara mu Nyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa mu rwego rwo gushaka guhangana na Beijing.

Ubushinwa bwahise nabwo burekura andi mato akomeye ndetse n’indege za kirimbuzi kugira zihagarika ubu bwato bw’abanyamerika.

Inzobere muri politiki zavuze ko iyi Nyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa (South China Sea) ishobora kuba imbarutso y’intambara ya 3 y’isi.

Ingabo za USA zikomeje kwitoreza muri aka gace ka South China Sea ndetse Ubushinwa buvuga ko ariyo ntangiriro yo kubukora mu jisho ariko bwiteguye guhangana.

Ubushinwa bwashinje USA n’inshuti zayo kwica amategeko agenga ubudahangarwa mu byerekeye amato ndetse bakwiriye gusubiza ubu bwato n’ingabo zabo inyuma.

Umwami wa Malaysia yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyingiranwa na nyampinga wa Moscow wasambaniye kuri TV

Umwami wa Malaysia,Sultan Muhammad V,yasezeye ku mirimo ye nyuma y’amezi make ashyingiranywe n’Umurusiyakazi wamamaye mu guhatanira amakamba y’ubwiza witwa Oksana Voevodina.

Umwami Sultan w’imyaka 49,yashyingiranywe n’iki kizungerezi cy’imyaka 25 mu ugushyingo 2018, nyuma y’aho cyemeye guhindura idini kikayoboka Islam.

Nyuma y’amezi make Sultan akoze ubukwe, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye bituma benshi bacika ururondogoro kuko buri mwami wa Malaysia yategekaga nibura imyaka 5 ariko uyu we yeguye amaze ku butegetsi imyaka 3 yonyine.

Sultan ntiyigeze atangaza impamvu yahisemo kwegura ku mirimo ye gusa biravugwa ko atahawe agahenge nyuma yo kurongora uyu murusiyakazi wigeze kugaragara kuri TV ari gusambana n’umusore mbere y’uko bashyingiranywa.

Sultan afite abavandimwe 9 nibo bazavamo umwe umusimbura ku butegetsi cyane ko Malaysia iyoborwa n’abami bo mu muryango umwe.

Mourinho ashobora gusubira muri Real Madrid gusimbura Solari

Umutoza Jose Mourinho uheruka kwirukanwa muri Manchester United mu kwezi gushize arahabwa amahirwe menshi yo gusubira mu ikipe ya Real Madrid, gusimbura Santiago Solari uri kurimbura iyi kipe buhoro buhoro.

Nyuma yo gustindirwa mu rugo na Real Sociedad ibitego 2-0, Florentino Perez yatangiye ibiganiro n’uhagarariye Mourinho,Jorge Mendes, kugira ngo agaruke muri Real Madrid yavuyemo 2013 ayisize habi.

Byavuzwe kenshi abantu babitera utwatsi,ariko kuri iyi nshuro birashoboka ko Perez agiye kwemera gufunga umwuka akagararura Jose Mourinho utagifitiwe icyizere na benshi ahanini bitewe n’umukino we wugarira.

Abafana ba Real Madrid batangiye kwivumbura,kuko nimugoroba umukino wayo na Sociedad warebwe n’abantu batarenze ibihumbi 55,kandi stade ya Santiago Bernabeu ijyamo abantu basaga ibihumbi 80.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa