skol
fortebet

Uko isi yiriwe Taliki ya 10 Mutarama 2019:Ibihugu bikomeye ku isi na kiliziya gatolika byababajwe no gutsindwa kwa Martin Fayulu mu matora ya RDC

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Uyu munsi intsinzi ya Felix Tshisekedi mu matora ya perezida wa RDC niyo yiriwe ivugisha benshi aho ibihugu bikomeye ku isi birimo Ubwongereza,Ubufaransa,Ububiligi ndetse na Kiliziya Gatolika bababajwe no gutsindwa kwa Martin Fayulu wabaye uwa kabiri ku majwi.
}

Sponsored Ad

Mu majwi yatangajwe na CENI, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane Taliki ya 10Mutarama 2019,ni uko Félix Tshisekedi yatowe n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Ubufaransa,Ubwongereza n’Ububiligi bwasabye ko ibyavuye muri aya matora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasuzumanwa ubwitonzi mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Perezida Kabila yasabye abakongomani kwakira ibyavuye mu matora kuko bigaragaza ko abantu bamaze gusobanukirwa demokarasi.

Kiliziya Gatolika muri Kongo yateza akavuyo gakomeye kuko yababajwe n’ibyavuye mu matora cyane ko mu minsi ishize yatangaje ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora.

Martin Fayulu yatangaje ko yakorewe coup d’Etat na CENI kuko ariwe watsinze ariko intebe ye bakayimwambura bakayiha Felix Tshisekedi w’imyaka 55.

Yagize ati “Ibyavuye mu matora ntabwo ari ukuri kw’abatoye.Aya ni amanyanga ya CENI y’umwanda agamije guteza umutekano muke mu gihugu hose.Ntabwo twemera ko ibyifuzo by’abaturage bacu byubahirijwe.

Nyuma yo gutsinda Tshisekedi yagize ati “Nta muntu wari wizeye ko umukandida wa opposition yatsinda amatora.Ndashimira perezida Kabila ndetse kuri ubu ntabwo akiri umwanzi wacu,tugiye kwishyira hamwe duteze imbere igihugu.

Abafana ba Tshisekedi biriwe mu mihanda bishimira intsinzi ndetse bavuga ko amateka yakozwe dore ko kuva mu mwaka wa 1960 RDC ibonye ubwigenge aribwo bwa mbere umukandida utavuga rumwe na Leta atsinze amatora.




Abafana ba Tshisekedi ibyishimobyari byose

Miss Rwanda 2019: Amakamba 3 azatangwa hasigaye iminsi 2 ngo nyampinga 2019 amenyekane

Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Backup yavuze ko uyu mwaka nyampinga wahize abandi kwifotoza neza, uzaba yarahize abandi mu bijyanye n’ umuco ndetse na nyampinga wabanye neza na bagenzi be amakamba yabo bazayambikwa hasigaye iminsi ibiri ngo nyampinga w’ u Rwanda 2019 amenyekanye.

Aya makamba azatangirwa mu gitaramo kizaba tariki 24 Mutarama, kigamije kuganira n’ abakobwa bazaba basigaye muri iri rushanwa ngo bagaragaze uko biteguye umunsi wa nyuma.

Nyampinga wakunzwe cyane (Miss Popularity) azatangazwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa,kubera ko kugeza ku munsi wa nyuma amanota atuma amenyekana aba agitangwa.

Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos washinze Amazon agiye gutandukana n’umugore we

Umuherwe uyoboye abandi ku Isi Bezos w’imyaka 54 n’umugore we MacKenzie batangaje ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 25 bamaranye babana.

Uyu mugabo washinze ikigo cya Amazon gifasha mu bucuruzi bwo kuri Internet, ashobora kugabana umutungo we ubarirwa muri miliyari $137 n’uyu mugore we basezeranye imbere y’amategeko.

Mu itangazo aba bombi basohoye, bavuze ko bazakomeza gukorana mu kurera abana babo 4 babyaranye.

Amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika batuyemo ategeka ko iyo abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko batandukanye, bagabana umutungo wose bashatse bari kumwe, kandi bakaringaniza.

Uretse Amazon,Jeff Bezos niwe nyiri Washington Post n’ikigo Blue Origin ndetse afite indi mishinga myinshi imwinjiriza akayabo.

Ibitekerezo

  • Ndabashimiyecyanekumakurumutugezaho.nakunzekunumuduha amakuru arambuye kubasitaribacu bumupirawamaguru murakozecyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa