skol
fortebet

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye Kamonyi

Yanditswe: Thursday 13, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari mu bantu 7 baguye mu mpanuka y’imodoka 3 zagonganiye ahitwa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, imodoka yari yikoreye ibiti yagonze izindi 2 zirimo na coaster ya kompanyi yitwa Capital,mu muhanda wa Kigali - Muhanga hapfa abantu barindwi hakomereka abarenga 8 nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango.rw,mu bantu baguye muri iyi mpanuka harimo Bwana Ngendahayo Edouard wari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Rutsiro na Prezida wa PSF mu Karere ka Rutsiro.

Uyu Ngendahayo bivugwa ko yari afite imyaka 54, yari umugabo wa Hon. Mureshyankwano Marie Rose uherutse kugirwa umusenateri ndetse yigeze kuba umudepite na guverineri w’intara y’Amajyepfo.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo ya Mitsubishi Fuso yari yikoreye ibiti yerekeza i Kigali, yacitse feri igonga Toyota Coaster yari itwaye abagenzi ijya i Rusizi n’indi ya pick-up yarimo umuntu umwe.

Iyi niyo mpanuka yo mu muhanda ihitanye ubuzima bw’abantu benshi muri uyu mwaka wa 2020.



Umugabo wa senateri Mureshyankwano [bari kumwe ku ifoto] ari mu baguye mu mpanuka yabereye i Kamonyi

Ibitekerezo

  • Twihanganishije umufasha we Senator Mureshyankwano.Ni iwabo wa twese.Aho agiye mu gitaka tuzamusangayo.Ariko nkuko Yesu yabyerekanye inshuro nyinshi,niba apfuye yashakaga Imana ntiyibere gusa mu gushaka ibyisi,nta kabuza izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze.Mu gihe tugihumeka,tujye dushaka ubwami bw’Imana cyane,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Ntitugategereze ko bazatubeshya ngo twitabye imana.Siko bible ivuga.

    imana imuhe iruhuka ridashira nifatanije numuryango we MU kababaro bafite

    MWihanganefamr

    Abasigaye mugire kwihangana tuzahora tumwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa