skol
fortebet

Umugabo yafunzwe azira kwaka umupolisi telefoni ye ayita mu ruzi

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’umujura ukomoka muri Kenya yakatiwe igifungo cy’amezi 6 nyuma yo kwambura umupolisi wari mu kazi telefoni ye igendanwa ayijugunya mu ruzi rwa Nairobi.

Sponsored Ad

Mohamed Ali Hassan w’imyaka 32 yatawe muri yombi kuwa 23 Werurwe azira gusuzugura umupolisi,amwambura telefoni ye igendanwa ayijugunya mu ruzi rwa Nairobi.

Uyu mupolisi ukorera mu gace kitwa Kariokor,yarimo agenda mu muhanda ari guhamagara,nibwo uyu Hassan yamuturutse inyuma amushikuza iyi telefoni ashaka kuyiba,undi amwirukaho birangira ajugunye iyi telefoni mu ruzi.

Ubwo uyu mupolisi yirukaga kuri uyu Hassan usanzwe ari umujura yananiwe kumukurikira afata moto bamwirukaho abonye bamuzengereje ajungunya iyi telefoni yari yibye mu mazi.

Umucamanza wo muri Kenya yakatiye igifungo uyu mujura igifungo cy’amezi 6 nyuma yo guhamwa n’iki cyaha cyo kwambura umupolisi telefoni ye ifite agaciro k’ibihumbi 15 by’amashilingi ya kenya akayita mu ruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa