Kigali

Umugabo yishimiye intsinzi ya Perezida Buhari anywa amazi menshi y’ibiziba aramuhitana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 2086

Umugabo w’umunya Nigeria witwa Bala Haruna, yakoze agashya mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya perezida Muhammadu Buhari,anyway ibiziba byinshi cyane bimuviramo urupfu.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 05 Werurwe 2019, nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wakoze amahano akanywa amazi y’ibiziba menshi yabaye kimomo mu binyamakuru.

Bala Haruna wari umurwanashyaka ukomeye wa perezida Buhari mu ntara ya Bauchi,yavuze ko perezida Buhari Natsinda amatora y’umukuru w’igihugu azamara iminota 10 akaraba ibiziba ndetse abinywa birangira abikoze bimuviramo urupfu, nyuma y’aho komisiyo ishinzwe amatora muri Nigeria itangaje ko Buhari yatsinze Atiku Abubakar kuwa 27 Gashyantare 2019.

Haruna yari yateze n’inshuti ze ko azanywa ibiziba iminota 10 Buhari natsinda amatora ya perezida yabaye kuwa 23 Gashyantare 2019, biraba niko guhigura uyu muhigo we wasize umuhitanye.

Haruna akimara kunywa ibi biziba,yarwaye mu nda bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya,nyuma y’amasaha make ahita apfa.

Urupfu rwa Haruna rwatewe n’amaraso menshi yavuye mu minsi ibiri ndetse ngo yagiraga uburibwe bukomeye mu mugongo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Visi Meya wa Kicukiro n abandi bayobozi bari bafunzwe bakekwaho gukoresha...

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwagize abere Visi Meya w’aka karere Mukunde...
22 March 2019 Yasuwe: 2488 0

Ingabo z’u Rwanda zakubise inshuro abitwaje intwaro bashakaga kwerekeza mu...

Mu minsi ishize inyeshyamba zitwaje zanyuze mu karere ka Nyamasheke zishaka...
22 March 2019 Yasuwe: 18527 2

RwandAir igiye gutangira gukorera ingendo zayo muri RDC

Kompanyi y’indege itwara abagenzi y’u Rwanda igiye gutangira gukorera ingendo...
21 March 2019 Yasuwe: 1205 1

Kigali:Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba...

Mu kagali ka Nzove mu murenge wa Kanyinya,muri Rulindo harasiwe umugabo...
21 March 2019 Yasuwe: 6612 3

Imirimo yo kubaka umupaka wa Gatuna wateje urunturuntu hagati ya Uganda n’u...

Umupaka wa Gatuna wanyuragaho urujya n’uruza rw’amakamyo aturutse mu muri...
20 March 2019 Yasuwe: 4645 1

Perezida Museveni yagaragaye ari kwitoza kurasa nyuma y’igihe atabikora...

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yagaragaye ari kwitoza...
20 March 2019 Yasuwe: 9883 1