skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we kugira ngo yishakire undi umufasha kwishyura ideni

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Habiyakare w’ imyaka 21 ukomoka mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi azira kwica umugore we bari bamaranye ibyumweru bibiri babana kugira ngo asubirane n’ umugore bari baratandukanye amwishyurire amadeni.

Sponsored Ad

Tariki 7 Mutarama 2019 nibwo umugore w’uyu mugabo witwa Uwamahoro Claudette yaburiwe irengero, abaturanyi bamubaza aho yagiye abasubiza ko yagiye iwabo, ubundi ngo yagiye mu kazi ubundi agaceceka nk’ uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umusigire mu murenge wa Nduba Harerimana Jean Damascene yabitangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Yari amaranye n’ umugore we ibyumweru bibiri. Ku itariki 7 z’ ukwa mbere nibwo yavuze ko uwo mugore batari kumwe, byageze aho uwo mugore abaturage baza kumubura. Muri kwa kubaza ngo uwo muntu yagiye hehe akajya avuga ngo yagiye iwabo, ubundi ngo yagiye mu kazi, ubundi agaceceka akajya arya indimi”

Tariki 10 Mutarama nibwo inzego z’ umutekano zatangiye iperereza kuri iki kibazo. Ku itariki 14 Mutarama nibwo inzego z’ umutekano zabonye matera iriho amaraso, ariko ahagiye hagwa amaraso hapfuraguye.

Tariki 15 Mutarama saa moya za mu gitondo inzego z’ umutekano n’ inzego z’ ibanze nibwo batangiye gushakisha ko babona umurambo kuko bari baraye babonye ikimenyetso cy’ uko Claudette wari ufite imyaka 20 yishwe.

Harerimana yavuze ko abantu babonye ahantu hari icyobo, kirimo ibishingwe, hari amasazi n’ umunuko barahacukura basanga harimo amakoma n’umurambo w’ uwo mudamu.

Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru, naho batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Claudette batabwa muri yombi.

Abaturanyi ba Habiyakare bavuga ko uyu mugabo yari afite amadeni abereyemo abaturage na banki akaba yarishe uyu Claudette ngo asubirane n’ umugore wa kabiri bari baratandukanye amufashe kwishyura ayo madeni.

Claudette yari umugore wa gatatu kuko Habiyakare w’ imyaka 21 yashatse Claudette amaze gutandukana n’ abagore babiri.
.

Ibitekerezo

  • Uyu mutindi w’umwicanyi ngo ku myaka 20 yonyine amaze gushaka abagore batatu?!!! Ariko abagore bubu nabo ntibatoranya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa