skol
fortebet

Umuganga ari mu byishimo bikomeye by’uko amaze kwica abarwayi 140 ku bushake

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuganga ukomoka mu bubiligi witwa Marc Van Hoey yavuze ko atewe ishema no kuba amaze kwica ku bushake abarwayi 140 ndetse yiteguye kwambura ubuzima abasaga 500 kuko ibyo akora byemewe na leta.

Sponsored Ad

Marc Van Hoey yavuze ko atazahagarika kwica abarwayi bazahaye, badashobora gukira,kuko Leta y’Ububiligi yabyemeye mu mwaka wa 2002.

Uyu muganga wabaye icyamamare kubera aka kazi ke,yabwiye abanyamakuru ko amaze igihe kinini yica abantu barwaye indwara zikomeye bigaragara ko zitakira ndetse abanza kubaza abagize imiryango yabo mbere yo kubahitana.

Marc Van Hoey yavuze ko amaze kugira inama imiryango igera kuri 500 kugira ngo yemere ahitane abantu babo bafite uburwayi budakira kandi bubabaza cyane aho abagera ku 140 babyemeye,abandi bamutera utwatsi.

Muri 2002,Ububiligi bwabaye igihugu cya kabiri cyatoye itegeko ryemerera abaganga kwica abarwayi barwaye indwara zidakira kandi zibabaza cyane mu rwego rwo kubaruhura,ariko bikorwa habanje kubazwa imiryango yabo nabo ubwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa