skol
fortebet

Umugangakazi yaciye ururimi rw’umugabo washakaga kumufata ku ngufu yigize umurwayi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugangakazi w’imyaka 24ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yarumye ururimi umugabo washakaga kurwinjiza mu kanwa ke asinziriye.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugangakazi yari yiryamiye mu cyumba cy’abakozi,yasanzwemo n’uyu mugabo washakaga kumufata ku ngufu,yinjiza ururimi rwe mu kanwa ke muganga ashidukira hejuru araruruma arucamo kabiri.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yinjiye muri ibi bitaro yiyise umurwayi niko kujya mu cyumba uyu mugangakazi yari aryamyemo ashaka kumusambanya.

Uyu mugabo yabanje kwinjiza ururimi rwe mu kanwa k’uyu mugangakazi,ashidukira hejuru ahita aruruma rucikamo kabiri,nyamugabo yiruka ari kuvirirana.

Polisi yahise ihamagarwa muri ibyo bitaro ihita ishyiraho ihita ifunga imiryango kugira ngo uyu mugabo washakishaga ubufasha atabwe muri yombi.

Nyuma yo kurumwa ururimi, uyu mugabo yahise yegera muganga wari hafi atangira kumuvura ari nabwo yahise afatwa.

Uyu mugabo utavuzwe amazina yahise atabwa muri yombi ariko abanzwa kwereka wa mugore wamurumye kugira ngo bamenye ko ariwe neza.Mbere yo kumufunga,Polisi yabanje kumuvuza urur rurimi rwaciwe.

Umuvugizi w’intara ya Free State yabwiye abanyamakuru ati “Mu mirwano nibwo mugangakazi yabashije kuruma ururimi rw’uwo mugabo washakaga kumufata ku ngufu wahise wiruka.Yahise atabwa muri yombi,ajyanwa kuvuzwa aho nyuma azashyikirizwa urukiko.

Ni kubw’ubuntu bw’Imana ko uyu mugangakazi yabashije kuruma ururimi rw’uyu mugabo washakaga kumufata ku ngufu.Ubu ari kuganirizwa.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bagera kuri 40 ku ijana bafatwa ku ngufu muri Afurika y’Epfo.


Ibitekerezo

  • ahubwo na menyo iyo ayakuramo biriya ntibihagije bibere isomo n’abandi bose bajye barya akagabuye

    Ubusambanyi butera ababukora ibibazo byinshi cyane:Kwiyahura,kwicana,gukuramo inda,gutana kw’abashakanye,etc...Imana yaduhaye amategeko tugenderaho ku nyungu zacu.Nkuko bible ivuga,abantu bafite ibyishimo muli iyi si ni abantu bumvira Imana gusa.Ni nabo bonyine bazaba muli Paradizo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    yebabawe natabwe muriyombi mbona ari umuntu mukuru urwishigishiye ararusoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa