skol
fortebet

Umugenzi yafatanywe igikapu kirimo ikibwana cy’ingwe ku kibuga cy’indege mu Buhindi

Yanditswe: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo wari mu ndege yavaga muri Thailand yerekeza mu Buhinde,yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Chennai mu burasirazuba bw’Ubuhindi, nyuma yo gafatanwa igikapu kirimo ikibwana cy’ingwe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya ku munsi w’ejo Taliki ya 02 Mutarama 2019, ubwo yafungirwaga ku kibuga cy’indege cya Chennai mu Buhindi, nyuma yaho abakozi bashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka basanze mu muzigo we harimo ikibwana cy’ingwe.

BBC yavuze ko ubwo aba bakozi basuzumaga ibyangombwa by’uyu mugabo,bumvise urusaku ruturuka mu muzigo we, bategeka ko asakwa,basanga afite umuzigo urimo iki kibwana cy’ingwe cyapimaga ikilo kimwe, gihishe mu gatebo gakoze muri plastike ubusanzwe gahahirwamo imboga.

Abayobozi b’iki kibuga cy’indege babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa,AFP, ko bari gukora iperereza ngo harebwe niba uyu mugabo ucyekwaho kuba nyir’iki kibwana cy’ingwe, yaba ari umwe mu bagize itsinda rya ba rushimusi mpuzamahanga.

Uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko utatangajwe amazina ye, yagiye ayobya uburari mu bisubizo yatanze ubwo abakozi bo ku kibuga cy’indege bamubazaga ku bijyanye n’umuzigo we warimo iki kibwana cy’ingwe cyavuzaga induru.

Nyuma yo kugenzurwa n’abaganga b’inyamaswa, iki kibwana cy’ingwe cyahise kijyanwa muri pariki ya Arignar Anna Zoological yororerwamo inyamaswa muri uyu mujyi wa Chennai, aho kigiye kwitabwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa