skol
fortebet

Umugizi wa nabi yakubitiye muri hoteli umugore amwangiza isura amuhoye ko yanze ko baryamana

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Emma Higginson w’imyaka 35 ukomoka mu Bwongereza yahuye n’uruva gusenya ubwo umugizi wa nabi witwa Marshall yamusangaga muri Hoteli yari acumbitsemo muri Turkia amusaba ko baryamana arabyanga birangira amukomerekeje bikomeye mu maso.

Sponsored Ad

Mu mashusho ababaje yacaracaye mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi,uyu mugore yakubiswe n’uyu mugizi wa nabi amuvuna amagufwa atandukanye yo mu gahanga no hejuru y’ijisho ndetse icyumba yari aryamyemo cyari cyuzuye amaraso.

Marshall wakubise Emma amuhoye ko yanze ko baryamana

Polisi yo muri Turkia yataye muri yombi umucuruzi w’imodoka w’Umwongereza witwa Declan Marshall w’imyaka 27 nawe ukekwa ko yagize uruhare mu gukomeretsa bikomeye uyu mugore.

Emma yabwiye The Sun ko yasanzwe n’uyu mugizi wa nabi muri hoteli amusaba ko baryamana arabyanga,ahita atangira kumukubita ndetse amuvuna amagufwa yo mu maso.

Yagize ati “Ndifuza ko buri wese abona ibyo uyu mugizi wa nabi yankoreye.Mfite uburibwe bukomeye.Ndifuza gutaha mu rugo ariko abaganga bambwiye ko mfite ibikomere bikomeye.Nkeneye kwibagisha kugira ngo isura yanjye igaruke.Umugabo wankubise n’inyamaswa akwiriye gufungwa ubuzima bwe bwose.”

Emma yavuze ko we na bagenzi be bahuriye na Marshall mu kabyiniro birangira bagiye gucumbika muri hoteli imwe byatumye amusanga mu cyumba cye amusaba ko baryamana undi arabyanga,aramukomeretsa cyane.

Polisi yataye muri yombi Marshall nyuma yo kwifashisha amashusho ya CCTV,babona ari gukubita uyu mugore ndetse amusohora ku ibaraza aho bamusanze ari kuvirirana.

Marshall wakubise uyu mugore mu cyumweru gishize,afungiwe muri gereza yo hafi y’iyi hoteli aho agomba kugezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru.


Ibitekerezo

  • Icyo kigabo ni mwene gahini.sinarinziko no hanze haba interahamwe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa