skol
fortebet

Umugore wigambye ko yaryamanye na Trump ari mu mazi abira

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Stephanie Clifford wamamaye cyane nka Stormy Daniels uzwi mu gukina amafilime y’urukoza soni( Porn) akaba yari amaze igihe cyane avugwa mu bitangazamakuru kubera kwigamba ko yaryamanye na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump,yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ibyaha byo kwiyambika ubusa no gukorakorwa mu kabyiniro.

Sponsored Ad

Mbere y’uko uyu musitari mu gukina filime z’urukozasoni agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Nyakanga 2018, yabanjwe gutabwa muri yombi na Polisi azira ko yabyinye asa n’uwambaye ubusa akemerera abakiriya kumukorakora kandi bitemewe n’amategeko.

Amategeko y’umujyi wa Colombus ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntiyemerera umuntu uwariwe wese ko igihe abyina mu kabyiniro yahamagara umukiriya ngo amukorakore, niyo mpamvu Stormy Daniels yahise atabwa muri yombi.

Gusa hagati aho nubwo uyu mugore yafashwe n’inzego za polisi akajyanwa gufungwa, umunyamategeko we, ntavuga rumwe no gufatwa kwe ndetse n’ibyaha ashinjwa ahubwo avuga ko Clifford yajyanwe gufungwa kubera impamvu zihariye za Politike.

Uyu munyamategeko w’uyu mugore avuga ko kuba yarafashwe Atari uko yiyambitse ubusa ndetse agakorakorwa n’umukiriya kuko ataribwo bwambere yari abikoze ndetse agataha ntankomyi y’uko yishe amategeko.

Avuga ko yafashwe kubera impamvu za politike bitewe n’uko akabyiniro kose yagiye abyinamo atigeze areka kuvamo adakorakowe n’abasore baje kwihera ijisho imibyinire ye akunze kugaragaramo

Yagize ati “Ibi ni umugambi wari wateguwe. Birababaje kuba amafaranga agenewe iyubahirizwa ry’amategeko apfushwa ubusa ku bikorwa bidasobanutse by’abakiliya bakoze ku babyinnyi mu kabyiniro.”

Nyuma yo gufungwa kuwa Kane taliki ya 12 Nyakanga 2018, Daniels yaje kurekurwa by’agateganyo gusa yabanje kwishura ingurane y’amadolari 6 000.

Stormy Daniels yaherukwaga kuvugwa atangaza ko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yamwishyuye 130 000 by’amadolari kugira ngo atavuga ko baryamanye mu 2006 akamuvangira mu matora.

Trump yakunze guhakana kuryamana n’uwo mugore, icyakora yemera ko yamwishyuye ayo mafaranga kugira ngo adakwirakwiza icyo gihuha ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika muri 2016.

Stormy Daniels kuriyi nshuro yerekejwe imbere y’ubutabera ashinjwa gukora ibikorwa by’urukozasoni byo kwiyambika ubusa mu kabyiniro no gukora kora abakiriya kandi bitemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa