Kigali

Umugore yaciye ibintu kubera ubuhamya yatanze bw’ukuntu abana nabagabo babiri mu nzu imwe [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 November 2018 Yasuwe: 3591

Umugore witwa Mary Crumpton washyingiranwe n’abagabo 2 ndetse kuri ubu bakaba babana mu nzu imwe yahishuye uko biba bimeze kubana nabo bombi ndetse ukabashimisha.

Uyu mugore ukomoka mu Bwongereza mu mujyi wa Manchester,yabanje kubana na Tim Crumpton mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma baza kwakira undi mugabo witwa John Hulls ndetse yemeje ko afite n’abandi bahungu 2 bakundana.

Mary yavuze ko atajya abuza aba bagabo be 4 gusambana n’abandi bakobwa ndetse yemeje ko nta kibazo bimutera kubona umwe muri bo ari kumwe n’undi mukobwa.

Mary w’imyaka 45 yatangaje inkuru ye mu rwego rwo gusaba ibihugu bigize ubwami bw’Abongereza guha uburenganzira abantu bagashyingiranwa n’abagore cyangwa abagabo barenze umwe.

Yagize ati “John yabanaga natwe mbere y’uko nawe mwemerera ko ambera umugabo wa kabiri.kubana kwacu ntacyo byahinduye kuri njye ahubwo byanyongereye ibyishimo.John na Tim barashyigikirana muri byose.

Mary na John bashyingiranwe mu rusengero rwitwa Chorlton Unitarian Church barangije n’uyu mugabo witwa Tim agirana isezerano na mugenzi we ko bazubaha umwanzuro wa Mary.

Mary yavuze ko yishimiye ko uru rusengero rwamwemereye gushyingiranwa n’abagabo 2 icyarimwe ndetse asaba n’izindi nsengero kubikora aho yemeje ko abantu benshi bahuruye baza kureba ubukwe bwe n’abagabo 2 ndetse bombi bamwambitse impeta.

Mary yavuze ko kuba John adafite uburenganzira bumwe na Tim mu buryo bwemewe n’amategeko bimubabaza ndetse hari benshi bameze nkawe baba bifuza gushakana n’abagabo benshi icyarimwe bikanga aho yasabye UK kwemerera gabantu gushyingiranwa n’abagabo cyangwa abagore barenze umwe.

Uyu mugore yavuze ko Abongereza babana n’abagabo cyangwa abagore benshi, bafite ihuriro bahuriyemo rifite abayoboke benshi cyane.

Mary yavuze ko abagabo be bahana ibihe byo gutera akabariro ndetse yemeje ko umugabo we Tim akundana n’abandi bakobwa ndetse ntacyo bimubangamiraho kuko umuntu agira ishyari kubera ko agiye gutakaza umuntu ariko we afite na John bafatanya kumumara irungu.



Mary yambara impeta z’abagabo be babiri

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa yaguye mu mashyuza arashya bikomeye ubwo yarimo yifata...

Umukobwa w’imyaka 9 ukomoka mu Burusiya witwa Irina, yahuye n’uruva gusenya...
14 December 2018 Yasuwe: 365 0

Leta ya California yatewe n’imbeba nini zingana n’imbwa [AMAFOTO]

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hatewe n’imbeba nini cyane zingana n’imbwa...
10 December 2018 Yasuwe: 4719 0

Umugore yahanutse ku manga ndende arapfa ubwo yarimo yifotozanya n’umugabo...

Umugore witwa Jolandi le Roux w’imyaka 31 wari umaze iminsi mike...
9 December 2018 Yasuwe: 2190 0

Umuhanzikazi Miley Cyrus yongeye guca ibintu kubera amafoto yifotoje...

Umuhanzikazi Miley Cyrus uzwiho kugira udushya mu myambariro,yahisemo...
8 December 2018 Yasuwe: 2010 0

Umugabo yishe umukunzi we wari utwite arangije amuhamba mu cyumba...

Umugabo witwa Prince Owabie ukomoka muri Nigeria yakoze amahano yica...
7 December 2018 Yasuwe: 2119 0

Umugore yabyaye umwana muzima nyuma yo guhabwa nyababyeyi y’umurambo

Umugore w’umunya Brazil yakoze amateka kuko yabyaye umwana muzima nyuma yo...
5 December 2018 Yasuwe: 1916 1