skol
fortebet

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha uruhinja rwe inzara cyane

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Angel Poole w’imyaka 25,ukomokaahitwa Iowa muri USA, yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kwica umwana we w’umuhungu w’amezi 2 amwicishije inzara.

Sponsored Ad

Uyu mugore yakoze amahano yanga guha ibere umwana we witwa Judah Wessels w’amezi 2,arananuka bikomeye ku buryo yapfuye asigaranye ibiro 2,birutwa n’ibyo yavutse afite.

Uyu mugore yicishije inzara uyu mwana we muri Nyakanga umwaka wa 2016,ahita atabwa muri yombi ariko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo iki cyaha cyamuhamye ahanishwa gufungwa imyaka 10.

Uyu mwana wapfuye afite ibiro 2,3 bike cyane ugereranyije n’abandi bane bangana nawe,yababaje benshi mu bamenye inkuru ye ndetse banenga inzego z’ubutabera kumuha igihano gito cyane.

Uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’aho yahamagaye ubutabazi ko umwana we yananiwe guhumeka,bamusuzumye basanga afite inzara irenze,yahise imwica nyuma y’isaha ageze mu bitaro.

Ibizamini byafashwe uyu mwana byagaragaje ko yishwe n’inzara ndetse no kubura amazi mu mubiri.


Poole yafunzwe azira kwicisha inzara umwana we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa