skol
fortebet

Umugore yishe umukunzi we inyama ze azigaburira abakozi be

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umunya Maroc arashinjwa kwica umugabo yarangiza akamubaga,inyamaze akazigaburira abakoze be ziri kumwe n’ipirawu muri United Arab Emirates.

Sponsored Ad

Uyu mugore utavuzwe amazina, yariye karungu ubwo yamenyaga ko uyu mukunzi we bari bamaze imyaka 7 bakundana agiye kwishakira undi mukobwa,niko kumwicira mu rugo rwe rwo mu mujyi wa Al Ain, ateka inyama ze,azigaburira abakozi hamwe n’ipirawu nkuko ubushinjacyaha bwabibwiye urukiko.

Uyu mugore akimara kwica uyu mukunzi we yahise ashyira inyama ze mu imashini isya inyama irazikatagura,arangije azigaburira abakozi be b’abanya Pakistani mu ifunguro rizwi nka Machboos.

Polisi yatangiye guhiga uyu mugabo nyuma yo kwitabazwa n’umuvandimwe w’uyu mugabo wababwiye ko yamubuze,bagatangira gushakisha.

Polisi yabajije uyu mugore,avuga ko yamwirukanye mu nzu ye atazi aho yerekeje niko gusaka uyu mugore,umuvandimwe wa nyakwigendera abona amenyo ye mu kamashini gasya inyama nkuko ibinyamakuru byo muri Maroc byabitangaje.

Abapolisi bapimye DNA z’aya menyo basanga n’iz’uyu mugabo wishwe niko guhita bamuta muri yombi nawe ababwira ko yishe uyu mugabo yihorera kubyo yamutakajeho mu myaka 6 bari bamaze babana yarangiza agashaka kumuta akishakira undi mugore.

Uyu mugore yavuze ko yaseye inyama z’uyu mukunzi we kubera ko abantu bose yahaye ikiraka cyo kujya guhamba umurambo we mu ibanga babyanze akabura amahitamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa