skol
fortebet

Umugore yishimiye intsinzi y’ikipe y’Ubwongereza bimuviramo urupfu

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Umwongerezakazi witwa Rosina Warburton w’imyaka 34,yishwe n’indwara yo mu bwonko yamufashe Ubwongereza bumaze gutsinda Colombia kuri penaliti mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi iheruka kubera mu Burusiya muri uyu mwaka.

Sponsored Ad

Uyu mugore yafashwe n’uburwayi bwo mu bwonko ubwo yishimiraga ko Ubwongereza bwari bumaze gukomeza muri ¼ cy’igikombe cy’isi butsinze Colombia kuri penaliti,ahita yitura hasi,bimuviramo urupfu.

Ubwo uyu mugore yishimiraga intsinzi yaguye hejuru y’umwana w’umuturanyi gusa ntiyagira icyo amutwara.

Rosina Warburton akimara kwitura hasi yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga,apfa nyuma y’iminsi 2 cyane ko yasanganywe indwara ikomeye cyane yangiza ubwonko.

Uyu mugore yapfuye ari kurebera umupira mu rugo rwe we n’inshuti n’abavandimwe ruherereye ahitwa Rochdale muri Manchester nkuko umwe mu baturanyi be witwa Robert Morley yabitangaje.

Yagize ati “Twari benshi turi kureba umupira,njya hanze kujya kunywa itabi.Ngarutse nasanze Rosina yaguye hejuru y’umwana wanjye.Nagerageje gutabara umwana wanjye gusa Rosia ntiyavugaga gusa yari agihumeka.Twahamagaye Ambulance ihagera nyuma y’iminota 15 gusa nyuma yaje gupfa.”

Abazi neza Rosina,bavuze ko yakundaga kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse bemeza ko aricyo cyaba cyaramwishe nubwo abaganga bamusuzumye bakamusangana uburwayi bwo mu bwonko.

Umukino w’Ubwongereza na Colombia wabaye taliki ya 03 Nyakanga uyu mwaka,urangira Ubwongereza bukomeje kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko iminota 120 yari yarangiye ari 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa