skol
fortebet

Kigali: Umugore yahanutse ku igorofa rya 10 rya Ubumwe Grand Hotel

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Mugege Olga ukomoka mu Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahanutse ku igorofa ya 10 rya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge,ahita apfa.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 36, wari asanzwe anywera muri iyi hoteli ari kumwe n’umugabo w’umuzungu.

Kuri uyu wa Gatandatu saa tatu n’iminota itanu z’ijoro, nibwo Mugege Olga yahanutse kuri iyi etaje yikubita hasi gusa ngo yari yahageze saa munani z’amanywa.
Bivugwa ko akihagera yatse Fanta, ubwa nyuma yaka Mützig ntoya imwe mbere yo kwiyahura.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Umurambo wageze ku bitaro bya Kacyiru, igisigaye ni ugukora iperereza kugira ngo tumenye icyateye uru rupfu, twahawe amakuru ko hari umuntu wiyahuye umanutse ku igorofa ya 10 akikubita hasi agahita apfa, turashaka kumenya amakuru uko yari abayeho, abo yabanaga nabo n’ibindi byose.”

Mbabazi avuga ko uwo mugore ngo yagiye mu kabari bisanzwe, babona arasimbutse aguye hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa