skol
fortebet

Umuherwe Jack Ma washinze Alibaba yasabye abakozi be kujya batera akabariro buri munsi

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umuherwe wa mbere mu Bushinwa, Jack Ma,washinze kompanyi y’ubucuruzi bwo kuri Interineti ikomeye ya Alibaba yasabye abakozi be barushinze, bari bitabiriye umunsi mukuru wa “Ali Day” wahariwe gushyingiranwa mu kivunge, kujya batera akabariro inshuro 6 mu minsi 6.

Sponsored Ad

Jack Ma yabwiye abakozi be ku munsi wo gushyingiranwa mu kivunge “uba buri mwaka kuwa 10 Gicurasi ko bakwiriye kujya batera akabariro inshuro 6 mu minsi 6.

Yagize ati “Mu kazi tuvuga ko tugomba kugira umwuka wa 996.Ariko mu buzima tugomba gukurikiza ibwiriza rya 669.Umubare 669 uvuga iki ?,iminsi 6, inshuro 6.”

Mu gishinwa ijambo icyenda rifite ibisobanuro byinshi ariko aha Jack Ma yashakaga kuvuga igihe kirekire.

Jack Ma yasabye abakozi be basaga 102 bari bambaye imyambaro y’ubukwe ko bagomba kujya batera akabariro buri munsi kandi igihe kirekire.

Abantu benshi bibajije ukuntu umuntu azajya akora akazi nkuko ibwiriza rya 996 ribyemeza yarangiza agatera akabariro 669 nkuko Jack Ma abisaba,bitera bamwe gucika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munsi wa Ali day wabaye kuwa 10 Gicurasi,wakoranyirije hamwe abakozi bose ba Alibaba ku cyicaro cyayo giherereye ahitwa Hangzhou mu Burasirazuba bw’Ubushinwa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa