skol
fortebet

Umukobwa yaguye mu mashyuza arashya bikomeye ubwo yarimo yifata selfie

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 9 ukomoka mu Burusiya witwa Irina, yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifata selfie hejuru y’amashyuza,ayagwamo byatumye ashya ku buryo bukomeye ndetse akeneye guhindurirwa uruhu.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa yahuye n’akaga gakomeye kuko yaguye muri aya mazi ashyushye cyane ntiyabona umutabara kuko abantu bari hafi aho bari barangaye.

Uyu mukobwa yaguye mu mashyuza aherereye ahitwa Barnaul mu Burusiya ubwo yari kumwe na mugenzi we bavuye ku ishuli ashaka kwifata agafoto ari hejuru y’aya mazi ayagwamo,arashya bikomeye.

Nubwo uyu mukobwa yatatse ku buryo bukomeye yabuze ubutabazi bituma amara umwanya munini arwana no kuyavamo abifashijwemo n’undi mwana mugenzi we w’imyaka 8.

Aya mazi ashyushye yazanywe muri aka gace ka Barnaul,mu rwego rwo gufasha abantu guhangana n’ubukonje buhambaye buhora muri aka gace.

Abaganga bavuze ko uyu mwana yahiye ku buryo bukomeye ndetse akeneye ubufasha burenze nubwo agihumeka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa