skol
fortebet

Umukozi wo mu rugo w’imyaka 16 yishwe urubozo na shebuja amuhoye kumwishyuza

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 witwa Soni Kumari ukomoka mu Buhinde yishwe urubozo atewe ibyuma na shebuja,amuhoye ko yahoraga amwishyuza umushahara we yakoreye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yahawe akazi umwaka ushize binyuze ku rubuga rwa interineti rufasha abantu kubona abakozi bo mu rugo mu Buhinde, ndetse ntabwo yishyurwaga amafaranga mu ntoki n’abantu yakoreraga,ahubwo yagombaga kuyahabwa n’iyi kompanyi yamuranze.

Karkata n’abakozi be bafatanyije kwica Kumari

Ubwo yajyaga kwishyuza umuyobozi w’iyi kompanyi witwa Manjeet Singh Karketa w’imyaka 30,yararakaye cyane arangije amuteragura ibyuma ndetse amukatamo ibice ,ibintu byababaje Abahindi.

Polisi yavuze ko uyu mwana w’umukobwa n’abandi bagenzi be babiri bagiye kuri ibi biro byari byabakuye mu cyaro mu miryango ikennye bibabwira ko bigiye kubaha akazi,barigaragambya byatumye uyu muyobozi w’iki kigo yica uyu mwana w’umukobwa.

Uyu mwana w’umukobwa wishwe,yahembwaga ama rupe ibihumbi 6000 ahwanye n’amapawundi 65 n’umuryango yakoreraga ariko agahita ahabwa kompanyi y’uyu mugabo Karketa.

Ubwo uyu mukobwa yashakaga gutaha mu rugo abajyaniye amafaranga cyane ko bakennye,yagiye kwishyuza Karketa amubwira ko agomba kumusanga iwe bakaganira arabyanga,uyu shebuja ahitamo kumwica urubozo afatanyije n’abakozi be 2.

Ibice by’umubiri w’uyu mukobwa,byasanzwe mu muferege, bituma polisi itangira iperereza ryafashe uyu mugabo w’imyaka 30 nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa