skol
fortebet

Umumisiyoneri yicishijwe imyambi n’abasangwabutaka yashakaga guhindura Abakiristo

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamerika witwa John Allen Chau w’imyaka 27 ukomoka i Washington muri USA yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga kuri kimwe mu birwa bya Andaman, mu Buhindi,kwigisha iyobokamana abasangwabutaka bahatuye,ahageze asanganizwa urufaya rw’imyambi arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mu misiyoneri yishyuye abarobyi bamujyana kuri iki kirwa,akihagera abasangwabutaka bamwirukaho bari kumurasa imyambi,birangira bamuhitanye.

Chau yajyanye n’aba barobyi kuri iki kirwa bagiye kuhagera baramureka agenda wenyine,nibwo aba basangwa butaka bamuciye iryera bamumishaho imyambi arapfa nkuko amakuru dukesha Reuters abitangaza.

Aba basangwabutaka bishe uyu mu misiyoneri ntibazakurikiranwa n’amategeko,kuko igihugu cy’ubuhindi cyabujije abanyamahanga kujya kwigisha aba basangwabutaka ijambo ry’Imana cyane ko banga ushaka kubicira umuco wabo ndetse umuzungu wihaye kubasura bamwica nabi.

Polisi y’Ubuhindi yavuze ko niyo bashaka gukurikirana abishe uyu mu misiyoneri batabamenya aho bavuze ko bataye muri yombi abagabo 7 bajyanye uyu mugabo kuri iki kirwa.

Chau ni umukiristo ukomeye ndetse yashakaga guhindura abantu bo kuri iki kirwa cya Sentinel abakiristo akoresheje ijambo ry’Imana Bibiliya,birangira ahasize ubuzima.

Chau usengera mu itorero rya International Christian Concern, yishwe ku wa 16 Ugushyingo uyu mwaka nyuma yo kugera muri aba basangwabutaka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa