skol
fortebet

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ki-Moon, arashinjwa ruswa

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye ucyuye igihe, Ban Ki-Moon arashinjwa kwakira ruswa ubwo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo.
Ban Ki-Moon arasoza manda ye ku wa 31 Ukuboza 2016, ni manda amazeho imyaka icumi dore ko yagiyeho ku itariki ya 1 Mutarama 2007.
Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Sisa, mu nkuru cyashyize ahagaragara tariki 24 Ukuboza 2016 cyatangaje ko Ban Ki-Moon yarakiriye ruswa y’amadorali 200 000 muri 2005 n’andi 30 000 yakiriye amaze kuba (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye ucyuye igihe, Ban Ki-Moon arashinjwa kwakira ruswa ubwo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo.

Ban Ki-Moon arasoza manda ye ku wa 31 Ukuboza 2016, ni manda amazeho imyaka icumi dore ko yagiyeho ku itariki ya 1 Mutarama 2007.

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Sisa, mu nkuru cyashyize ahagaragara tariki 24 Ukuboza 2016 cyatangaje ko Ban Ki-Moon yarakiriye ruswa y’amadorali 200 000 muri 2005 n’andi 30 000 yakiriye amaze kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Aya makuru ashyizwe hanze harabura iminsi micye ngo arangize manda ye, asubire gukorera politiki muri Koreya y’Epfo, aho ashobora kuziyamamariza kuba perezida.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize Ban Ki - Moon yumvikanye yikoma Perezida w’ igihugu cye ‘Korea yEpfo’ Madamu Park Geun- Hye amushinga kuba yaragambaniye igihugu none kikaba cyaramunzwe na Ruswa. Perezida Geun – Hye kuwa 9 Ukuboza 2016 yegujwe n’ Inteko ishinga amategeko y’ iki gihugu.

Ruswa Ban-Ki Moon avugwaho kwakira yayihawe n’umucuruzu ufite sosiyete yitwa Taekwang. Umuvugizi wa Ki-Moon yahakanye ayo makuru asaba ko icyo kinyamakuru gisaba imbabazi.

Uyu mugabo akunzwe cyane n’abakuze muri Koreya y’Epfo ku buryo bamwe bahamya badashidikanya ko niyiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu azatsinda .

Amatora yo muri Korea ateganyijwe kuba mu kwezi ku Ukuboza mu mwaka utaha wa 2017.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ucyuye igihe Ban Ki Moon, uvugwaho kwakira Ruswa

Rimwe mu mashyaka yo muri icyo gihugu, Minjoo, ryasabye ko hakorwa iperereza kuri Ki-Moon byanaba ngombwa agakurikiranwa. Biteganyijwe ko amatora azaba mu minsi 60.

Ki-Moon yasimbuwe ku bunyamabanga bwa Loni n’Umunya Portugal Antonio Guterres.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa