skol
fortebet

Umunyamakuru Mugabe Robert yabwiye umucamanza ko atari imbeba umushinjacyaha akoreraho ubushakashatsi

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

Mu rubanza ubushinjacyaha bukurikiranyeho umunyamakuru Mugabe Robert ibyaha byo gusambanya umwana, gukuramo inda no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato rwabaye uyu munsi Taliki ya 19 Gashyantare 2019,umushinjacyaha yasabye ko Mugabe Robert yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe agikomeje gushakisha ibimenyetso, naho Mugabe we yireguye avuga ko ibimenyetso byose yabitwaye ahubwo akwiriye kurekurwa kuko ngo atari imbeba bakoreraho ubushakashatsi.

Sponsored Ad

Mugabe Robert ukuriye ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018, akekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure wari ufite imyaka 17 no gutera inda undi mukobwa bava inda imwe akagerageza kumufasha kuyikuramo.

Imbere y’urukiko,Mugabe yabwiye umucamanza ko umushinjacyaha yatwaye ibimenyetso n’ibizamini byose yari yamufashe nyuma akagaruka kumufata andi maraso ngo ajye gupima ibindi.

Robert yasabye umucamanza ko niba umushinjacyaha yarasanze ibimenyetso bimushinjura akwiye kumurekura, yaba yarabitaye kandi nabwo akamurekura kuko ngo atari imbeba akoreraho ubushakashatsi.

Dosiye ya Mugabe Robert yashikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 18 Nzeri 2018, aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018 gusa yongeye gufungwa igifungo cy’iminsi 30 mu Ugushingo 2018.

Mugabe yaburanaga ku ifungwa ndetse n’ifungurwa ry’agateganyo aho urubanza ruzasomwa kuwa 22 Gashyantare 2019 ubwo ,ibizamini birimo amaraso yafashwe bizaba bimaze gusuzumirwa mu Budage.

Ibitekerezo

  • Amategeko Imana yaduhaye imaze kuturema,ni ku nyungu zacu.Uyu afunzwe kubera ubusambanyi.Kugeza uyu munsi,Sida imaze kwica abantu barenga 35 millions.Iyo badasambana,abenshi mulibo bali kuba bakiriho.Kuva isi yabaho,statistics zerekana ko intambara zimaze gutwara abantu hafi 1 billion/milliard.Iyo hatabaho intambara,ntibari gupfa.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,hasigare gusa abantu bumvira Imana.Abo bazahembwa ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo,abandi bajye mu ijuru (2 Petero 3:13).Abapfuye barumviraga Imana,izabazura ku Munsi wa nyuma (Yohana 6:40).

    sha mugabe we nushaka ube imbeba cg ube injangwe icyo nzicyo ibyo wakoze uzabibazwa tu?!!abana babandi wirayemo ukabasambanya abandi ukabatera amada ntabwo uzabikira gutyo gusa ugomba kubibazwa tuuu?!

    Mugabe we sinkuzi, ariko abantu barenze 3 bakuzi Kandi batandukanye numvishe bavuga ko ngo uri umwana mubi cyane ngo ugira amafuti nkayingurube ( nahise ndeba hasi ndumirwa )

    Niho numviye ko ari wowe wasebeje Diane RWIGARA ushyira hanzé amafoto ye yambaye ubusa Kuko ngo mwari aba Chéri muteganya no kubana, aza kubivamo Kuko washurashuraga, bikurakaje umukora kariya gashya.

    Niba ari uko uteye rero nta ndangagaciro z’ubunyarwanda waba ufite, byaba binateye agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa