skol
fortebet

Umunyarwanda yarasiwe ku mupaka wa Gatuna azira gushaka kujya gucuruza ibishyimbo muri Uganda ku ngufu

Yanditswe: Saturday 04, May 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Innocent Ndahimana yasuzuguye abapolisi b’u Rwanda bari ku mupaka wa Gatuna ubwo bamubuzaga kuwambuka ngo ajye gucuruza ibishyimbo muri Uganda,birangira arashwe ukuboko.

Sponsored Ad

Uyu mucuruzi w’imyaka 41 yarasiwe mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, ubwo yabuzwaga kwambutsa ibiro 500 by’ibishyimbo muri Uganda kubicuruza akanga kumva,biba ngombwa ko araswa ukuboko.

Ndahimana yabwiye ikinyaamakuru Daily Monitor ko umupolisi yamubujije kwambuka umupaka ngo ajye gucuruza ibi bishyimbo bye,aramusuzugura kubera ko yashakaga kubicuruza ku giciro cyo hejuru.

Yagize ati “Ushinzwe umutekano yansabye kureka kwambukana ibicuruzwa byanjye ndamusuzugura kuko muri Uganda ikiro cy’ibishyimbo kigura amashilingi 2,350 mu gihe mu Rwanda ari amashilingi 2000.Bandashe mu kuboko kw’iburyo,abo twari kumwe banjyana mu bitaro bya Katuna.

Mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 02 Gicurasi uyu mwaka nibwo uyu mugabo Ndahimana yarashwe ari kumwe n’abantu bari bamutwaje ibi biro 500 by’ibishyimbo.

Uyu Ndahimana utuye mu karere ka Gicumbi yatangaje ko afite ubwoba ko nagaruka mu Rwanda azahanwa by’intangarugero kubera kwica amategeko,agashaka kwambutsa ibishyimbo muri Uganda ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa