skol
fortebet

Umupadiri yatawe muri yombi azira gusambanya abagore 4

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

Umupadiri ukomoka mu Bufaransa yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 100 by’amayero nyuma yo gufatwa ari gusambanya abagore 4 bakoraga mu kiliziya yari ayoboye.

Sponsored Ad

Muri aba bagore uyu mupadiri yasambanyije harimo n’umwana w’imyaka 9,byatumye aburanishwa mu muhezo mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Colmar ruherereye mu burasirazuba bw’Ubufaransaku munsi w’ejo.

Uyu mupadiri w’imyaka 60 ugomba kumara nibura imyaka 2 muri gereza mbere yo kujya gukora imirimo rusange,yagombaga kuba yakatiwe imyaka 10 ariko yavuze ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse yahise ajya gusuzumwa.

Urukiko rwategetse uyu mupadiri kutazigera na rimwe yongera kuvugana n’aba bagore yakoreye ibikorwa by’urukozasoni ndetse no kugendera kure abakobwa bakiri bato.

Uyu mupadiri yakoze aya mahano mu mwaka wa 2001 kugeza 2006 ndetse na 2011 kugeza 2016 nkuko AFP ibitangaza.

Uyu mupadiri wasambayije aba bagore 4 ubwo bari abana,yategetswe kwishyura bamwe muri bo akayabo k’amayero ibihumbi 240 nk’ihazabu.

Ibitekerezo

  • Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri benshi cyane bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL wayoboraga Archdiocese ya Washington DC.Hamwe na Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON muli France,wajyanywe imbere y’urukiko kubera guhishira abapadiri basambana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa