skol
fortebet

Umurambo wa Etienne Tshisekedi wamaze kugezwa muri RDC

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Umurambo wa Etienne Tshisekedi,wabaye Minisitiri w’intebe wa RDC ndetse akaba ari se wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,Felix Tshisekedi wamaze kugezwa mu murwa mukuru Kinshasa mu ijoro ryakeye, inyuma y’imyaka ibiri ishize apfiriye mu Bubiligi ku myaka 84.

Sponsored Ad

Étienne Tshisekedi yaguye mu murwa mukuru Brussels mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2017. Abe bifuje ko ashyingurwa mu gihugu cye, ariko ubutegetsi bwa Joseph Kabila buranga kubera amakimbirane bagiranaga.

Umuhungu we Félix ageze ku butegetsi mu matora aheruka ataravuzweho rumwe, yasezeranyije ko azashyingura se mu gihugu none yabigezeho.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu ibihumbi bagiye kwakira no guha icyubahiro umurambo wa Tshisekedi bambaye imyenda yera basobanura ko yari umwere imbere ya ruswa.

Gucyura umurambo we ni nk’igitego abamushyigikiye batsinze abo ku ruhande rwa Joseph Kabila, nkuko BBC ibivuga.

Kuzana uyu murambo byakererewe ho amasaha menshi ku munsi w’ejo ku wa kane kubera ibibazo by’indege.

Wazanywe n’indege nto irimo n’abantu 10 bo mu muryango we, abandi benshi bari kuzana na wo basigara i Buruseli. Amakuru aravuga ko iyi ari indege batijwe na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo.

Biteganyijwe ko uyu munsi hatangira imihango yo kumusezeraho nk’intwari y’igihugu ku kibuga gikuru cy’i Kinshasa kijyamo abantu ibihumbi 80.

Umuhango wo kumushyingura uzaba ejo ku wa gatandatu, aho biteganyijwe ko abategetsi b’ibihugu bitandatu birimo Angola, Kongo-Brazaville, Guinée, u Rwanda, Togo na Zambia bazawitabira.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa