Umuryango w’ubumwe bw’Afrika urifuza ko gushyingira abana biba amateka

26 November 2015. | Amakuru | 2 Ibitekerezo | Mulindwa Augustin
  • Umuryango w’ubumwe bw’Afrika urifuza ko gushyingira abana biba amateka

Umuryango w’ubumwe bwa Afrika watangije inama y’iminsi ibiri iri kubera i Lusaka muri Zambia, igamije kureba uburyo bwo guca burundu ingeso yo gushyingira abana muri Afrika.

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku bana UNICEF, rivuga ko abana b’abakobwa barenze umwe kuri batatu muri Afrika, bashyingirwa batarageza imyaka 18.

Gusa ariko uwo mubare werekana wagabanyutseho icumi ku ijana ugereranyije no mu myaka ishize, UNICEF yo ikavuga ko nubwo uwo mubare wagabanyutse, ngo ubirebye neza ubona ko nta cyahindutse mu miryango ikennye muri Africa, aho kurongorwa k’umwana w’umukobwa bigarara nk’iby’ingirakamaro ku hazaza h’umwana w’umukobwa kurusha kwiga.

Umuryango w’ubumwe bwa Afurika ukaba wifuza ko byagirwa itegeko ko umwana w’umukobwa yajya yemererwa ku rushinga kuva ku myaka 18 y’amavuko.

Ibitekerezo
Tanga Igitekerezo