Kigali

Burundi: Batangiye gukusanya inkunga izakoreshwa mu matora ya 2020 ntibarindire amahanga, Perezida Nkurunziza yabimburiye abandi

Amakuru   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 August 2017 Yasuwe: 4409 0

Umuryango wa Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kanama washyikirije banki nkuru y’ u Burundi (BRB) akayabo k’ amadorari yo gushyigikira amatora ataha y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2020.

Perezida Nkurunziza yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yatanze miliyoni 5 z’ amarundi ni ukuvuga ibihumbi bitatu by’ amadorali y’ Amerika.

Aya mafaranga yatanzwe kugira ngo Abarundi ubwabo bazishakemo ingengo y’ imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Burundi ateganyijwe muri 2020.

Tariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka mu mbwirwaruhame Perezida Nkurunziza yagejeje ku Barundi bizihizaga isabukuru y’ imyaka 5 iki gihugu gihawe ubwigenge yasabye Abarundi kwikora ku mufuka bagatanga amafaranga azakoreshwa mu matora ataha y’ umukuru w’ igihugu.

Yavuze ko icyo gikorwa cyo kwishakamo ingengo y’ imari yo gukoresha mu matora kigamije guharanira ubudahangarwa bw’ u Burundi kikaba n’ ikimenyetso cyo gukunda igihugu.

Akoze ibi mu gihe itegeko nshinga ry’ u Burundi ritamwemerera kuzongera kwiyamamaza; Dore ko na manda ya 3 ayoboye yateje imvururu mu Burundi bamwe bavuga ko atayemerewe n’ amategeko.

Aya mafaranga Perezida Nkurunziza ayatanze nyuma y’ iminsi itatu gusa u Rwanda ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika amatora u Rwanda rwishatsemo ingengo y’ imari ingana na 98%. Bivuze ko amafaranga angana na 2% ariyo yavuye mu mahanga.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kab

    Nivyiza cane ko abimburiye abandi gutanga amafranga azokora mumatora ya 2020 ariko yatanze make cane nibura yari gutanga nka 50.000.000 frb kugira yereke akarorero keza ko ari nawe azotorwa, n’abadandaza bazotange ayababa nkayo kuri buri wese

    1 month ago

Inzindi nkuru

REG yiyemeje kunoza serivisi zayo mu gukwirakwiza amashanyarazi

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 09 Nzeri nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe...
9 September 2017 Yasuwe: 438 0

Ahahoze hatuye umugore wa Musinga hagiye kubungabugwa

Inzu y’ amategura n’ amafari ahiye bigaragara ko yari yubatswe mu buryo bwa...
1 September 2017 Yasuwe: 4577 2

Abaturiye pariki y’ Ibirunga basaba RDB kujya ibishyura batagombye...

Abaturage baturiye pariki y’ Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’ u Rwanda...
1 September 2017 Yasuwe: 420 0

Nkombo: Bibasiwe na korera bikekwa ko yavuye muri Congo

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bugarijwe n’ uburwayi...
27 August 2017 Yasuwe: 1166 0

Reba isengesho ryose basengeye Perezida Paul Kagame warahiriye kuyobora u...

Ubwo yasengeraga Perezida Kagame ugiye kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi...
18 August 2017 Yasuwe: 3984 1

Burundi: Guverineri wa Bubanza yarusimbutse nyuma yo kugabwaho...

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 15 Kanama 2017 mu gihugu cy’u Burundi,...
16 August 2017 Yasuwe: 2297 0