skol
fortebet

Umusirikare yiyahuje ibiyobyabwenge abitewe n’umugore we wamutaye

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umusirikare w’Umwongereza witwa Jordan Corcoran w’imyaka 28 yiyahuje ibiyobyabwenge bya Cocaine nyuma yo gutandukana n’umugore we babyaranye umwana amushinja kumuca inyuma.

Sponsored Ad

Uyu musirikare yagize agahinda kenshi ubwo yashwanaga n’uyu mugore we witwa Melissa bafitanye umwana w’imyaka 3 akamuta akigendera ahita ajya kunywa Cocaine nyinshi cyane bimuviramo urupfu.

Jordan yarihebye nyuma yo gutandukana n’umugore we Melissa ahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge

Nyuma y’icyumweru kimwe atandukanye n’uyu mugore we, Jordan Corcoran yarababaye bikomeye,bimutera kwiheba,agura ikiyobyabwenge cya cocaine ayinywera mu kigo cya gisirikare yabagamo,anywa byinshi birangira bimuhitanye.

Mbere y’uko Jordan Corcoran anywa ibi biyobyabwenge,yabanje gukuramo umwenda w’akazi,asaba mugenzi we bakorana ko yamusigarira ku kazi nibwo yagiye kwihisha anywa ibi biyobyabwenge inshuro 60,bimuviramo urupfu.

Urupfu rw’uyu musirikare rwamenyekanye ubwo mu gitondo cyakurikiyeho atigeze aza kuri parade bituma ashakishwa,umurambo we uboneka nyuma y’iminsi 8.

Uyu musirikare yarasuzumwe basanga mu maraso ye harimo miligarama 61,2mg za cocaine kandi ubusanzwe na miligarama 1 ishyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Melissa yavuze ko we na Jordan babyaranye umwana w’umuhungu muri 2015 gusa muri Mata uyu mwaka batangiye kujya bashwana kenshi bapfa ko uyu musirikare yamushinjaga kumuca inyuma.

Uyu musirikare yatandukanye na Melissa muri Gicurasi uyu mwaka,gusa bakundaga guhura aje kureba umwana we ndetse ngo mbere y’uko apfa yasabye uyu mugore ko yazana uyu mwana we bakabonana gusa ntibyakundiye uyu mugore.

Jordan yabuze ku wa 04 Ugushyingo 2018 nijoro,umurambo we uboneka ku wa 12 Nyakanga uyu mwaka mu ishyamba abasirikare bo muri iki kigo yabagamo bitorezagamo kurasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa