skol
fortebet

Umwana w’imyaka 16 arashinjwa gusambanya umurambo w’umukobwa yishe

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Umwongereza w’imyaka 16 arashinjwa gusambanya umukobwa w’umunya Lithuania ku ngufu yarangiza akamwica agasambanya n’umurambo we.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa witwa Viktorija Sokolova w’imyaka 14 ukomoka mu gihugu cya Lithuania yasambanyijwe n’uyu muhungu w’imyaka 16 utavuzwe amazina kubera ko bitemewe,bimuviramo urupfu ndetse abashinzwe gusuzuma umurambo bavuze ko uwamwishe yasambanyije n’umurambo we.

Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Wolverhampton mu Bwongereza bwavuze ko uyu muhungu yishe uyu mukobwa muri Mata uyu mwaka,umurambo we ubonwa n’umugenzi wanyuze hafi y’aho yiciwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yapfuye uyu muhungu ari kumufata ku ngufu ndetse byagaragaye ko umurambo we nawo wasambanyijwe.

Uyu musore witabye urukiko ku munsi w’ejo taliki ya 26 Ugushyingo 2018,yahakanye ibyaha byose yashinjwaga birimo n’iki cyo gusambanya umurambo.

Uru rubanza byitezwe ko rugomba kumara ibyumweru 2 gusa ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bitandukanye birimo DNA zasuzumwe ndetse n’ubuhamya bw’ababyeyi ba Viktorija Sokolova.

Abapolisi bari mu iperereza nyuma yo kubona umurambo wa Viktorija

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa